skol
fortebet

Polisi irasaba abatunze imbwa kuzigurira inkweto zo kwambara mu mpeshyi

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko polisi yo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi, iri gushishikariza abatunze imbwa kuzigurira inkweto mu rwego rwo kuzirinda mu bihe by’ubushyuhe bukabije.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru SRF cya leta y’Ubusuwisi, polisi yatangije ubukangurambaga bwiswe ubw’’imbwa ishyushye" aho iri guhugura abatunze imbwa mu buryo bwo kurinda izi nshuti zabo zigendera ku maguru ane, mu gihe cy’ubushyuhe.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru ryo kuri interineti rwa SwissInfo, ubushyuhe bumaze igihe kirekire i Burayi bwatumye Ubusuwisi bugira imwe mu mpeshyi zishyushye cyane kuva mu mwaka wa 1864.

Ubushyuhe bwo mu kwezi gushize kwa karindwi bwageze ku gipimo cya dogere zirenga 30. Ibice bimwe byo mu Busuwisi byanibasiwe n’ibihe by’amapfa.

Michael Walker, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Zurich, yavuze ko ubushyuhe bwa dogere 30 ku bantu bushobora kumera nkaho ari ubushyuhe bwa dogere ziri hagati ya 50 na 55 ku hantu hasi ho gukandagira, bugatuma imbwa zimererwa nabi.

Igitangazamakuru SRF cya leta y’Ubusuwisi cyasubiyemo amagambo ye agira ati:
"Iyo imbwa iri kugenda kuri kaburimbo ishyushye, ishobora gushya amajanja - cyo kimwe n’umuntu iyo agenda n’ibirenge gusa."

Polisi yo mu mujyi wa Zurich iri kugira inama abatunze imbwa kujya babanza kugenzura niba hasi hadashyushye cyane mbere yuko bazijyana ku rugendo. Bakabikora bakoza hasi ikiganza cyabo cyubitse mu gihe cy’amasegonda atanu.
Polisi y’i Zurich iri no kugira inama abatunze imbwa kuziha amazi ahagije yo kunywa kandi ntibazisige mu modoka zishyushye.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa