skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi Pasiteri usomana akanywa n’ inzoga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri wiyita umuhanuzi nyuma ya videwo yasakaye yerekana uwo mupasiteri arimo kunywera inzoga mu ruhame akasomera umugore utari uwe mu maso ya rubanda akigisha ko ibyo byombi atari icyaha.
Komanda wa polisi mu mugi wa Dodoma, yatangaje ko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko pasiteri Onesmo Machibya w’ imyaka 44 y’ amavuko afite ikibazo cyo mu mutwe.
Amashusho yafashwe kandi yerekana uyu mupasiteri uvuga ko bibiliya yemera gusambana no (...)

Sponsored Ad

Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri wiyita umuhanuzi nyuma ya videwo yasakaye yerekana uwo mupasiteri arimo kunywera inzoga mu ruhame akasomera umugore utari uwe mu maso ya rubanda akigisha ko ibyo byombi atari icyaha.

Komanda wa polisi mu mugi wa Dodoma, yatangaje ko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko pasiteri Onesmo Machibya w’ imyaka 44 y’ amavuko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Amashusho yafashwe kandi yerekana uyu mupasiteri uvuga ko bibiliya yemera gusambana no gusomana abyinana n’ umukozi aho avuga ko kusambana n’ umukozi nta kibazo kirimo.

Polisi ishinja uyu mu pasiteri bahimba Nabii Tito kujya ahantu hateraniye abantu benshi nko mu tubari akigisha ibihabanye n’ umuco n’ amahame ya Tanzania.

Si Pasiteri Nabii Tito wenyine wigishije ko kunywa inzoga atari icyaha kuko no muri Afurika y’ Epfo mu mugi wa Johanesburg hari idini ribatiza abayoboke rikoresheje inzoga rikavuga ko inzoga yirukana amadayinoni. Iri dini rifite abayoboke bagera kuri 500 biganjemo abasinzi.

Ibitekerezo

  • Icyaha arimo gukora,ni ugusoma umugore w’abandi.Nubwo abanyamadini bigisha ko kunywa inzoga ari icyaha (uretse idini gatolika) nta hantu na hamwe Bible yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.

    ICYAHA uyu padiri akora,ni ugusoma umugore w’abandi.Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa inzoga nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO,kimwe n’ibindi biryo,ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.
    Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa