Yakubiswe iz’ akabwana azira kubeshya ko atwite inda y’ umusirikare (Amashusho)
Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017
Amashusho yafashwe umusirikari wo mu gihugu cya Nigeria, utaratangajwe amazina ari guhondagura umukobwa bakundanaga ngo kuko yamubeshyeye ko yamuteye inda, yababaje abantu benshi, bituma bahuruza abamukuriye ngo abe yafatirwa ingamba n’ibihano bimukwiriye.
Aya mashusho y’umusirikari wo mu gihugu cya Nigeria wagaragaye akubita umukobwa w’inshuti ye mu buryo budasanzwe, yafashwe n’umunyamakuru witwa Dr Akin Othman, ari na we wabashije kuyakwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, (...)
Amashusho yafashwe umusirikari wo mu gihugu cya Nigeria, utaratangajwe amazina ari guhondagura umukobwa bakundanaga ngo kuko yamubeshyeye ko yamuteye inda, yababaje abantu benshi, bituma bahuruza abamukuriye ngo abe yafatirwa ingamba n’ibihano bimukwiriye.
Aya mashusho y’umusirikari wo mu gihugu cya Nigeria wagaragaye akubita umukobwa w’inshuti ye mu buryo budasanzwe, yafashwe n’umunyamakuru witwa Dr Akin Othman, ari na we wabashije kuyakwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ibyababaje imbaga nyamwinshi y’ababibonye bose.
Abaturage ntibiyumvisha igihano nk’iki kimeze nk’icyuzuyemo itotezwa, uyu mukobwa yakorewe
Nyuma rero yo guterwa agahinda nuru rugomo uyu musirikari yakoreye iyi nshuti ye, ayihora ko yamubeshyeye ko yamuteye inda, abantu bo muri kino gihugu bahuruje abakuriye uyu musirikari ko na bo bakihera ijisho ku makosa y’abo bakuriye, kandi bakora bitwaje ububasha bafite ku bo bashinzwe kurindira umutekano.
Mu magambo ye, uyu musirikari yumvikanye ubwo yari ari gukubita iyi nshuti ye, amutegeka kugenda makeri [kugenda asimbuka nk’igikeri] agira ati:" Wa musiviri we urambeshyera ngo utwite inda yanjye! ni gute utinyuka kumbeshyera ngo naguteye inda njyewe?"
Irebere nawe hasi video y’uburyo uyu musirikari yahannyemo umukobwa bakundana bigatuma bamutabariza abamukuriye
Ibitekerezo
This is a nollyhood movie!!