skol
fortebet

Reba ibihugu bitanu byo ku isi abagore bemererwa gutunga abagabo barenze umwe

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

Nubwo mu Rwanda ubuharike butemewe,hari ibihugu byinshi ku isi byemerera abagore n’abagabo gushaka na bagenzi babo benshi kugira ngo bifashe kubyara abana benshi .

Sponsored Ad

Mu bihugu bimwe na bimwe,umuco wabo uvuga ko gushaka abagore benshi cyangwa abagabo benshi ari ikimenyetso cy’ubutwari ariyo mpamvu bashakana kakahava.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Afurika no muri Amerika y’Epfo aho umukobwa wese aba ategetswe kwakira abashyitsi basuye umuryango we abafata neza mu gihe cyo gutera akabariro.

Mu gihugu cya Nigeria mu bwoko bwitwa Irigwe bukomoka mu burengerazuba ahitwa Plateau,abagore benshi bemerewe gushakana n’umugabo urenze umwe ndetse no guhinduranya abagabo uko bashatse aho umugore ashobora kuryamana n’abagabo barenze 5 mu cyumweru.Ubwoko bwa Iringwe bugizwe n’abantu batarenze ibihumbi 17,000.

Mu gihugu cya Kenya,aba Maasai batuye mu majyaruguru,mu gihugu hagati no muri Tanzania,abagore babo basangira abagabo na bagenzi babo.Ntabwo umugore yemerewe gushaka umugore umwe ahubwo ategetswe kuryamana n’abasore bo mu kigero cye bose.Abagabo nabo bakunze gutiza abagore babo inshuti zabo zabasuye gusa ngo biterwa n’amahitamo y’umugore.

Abuhindikazi bitwa Paharis batuye mu misozi ya Himalaya mu majyaruguru y’igihugu bemerewe gushakana n’umugabo umwe ndetse ngo bahinduranya abagabo nk’uhindura imyenda.

Mu minsi ishize nibwo mu bwoko bw’Abahindu umukobwa witwa Draupadi usanzwe ari uw’umwami wa Panchala aherutse gukora agashya ashyingiranwa n’abahungu batanu bavukana.

Aba Paharis benshi batuye mu gace kitwa Jaunsar-Bawar ko mu majyaruguru y’Ubuhindi bemera gusangira abagore.

Abagore bo muri Tibet baturanye n’Ubushinwa nabo bemerera abagore babo gushyingiranwa n’abagabo barenze umwe ndetse n’abagabo bemera kubasaranganya.Aba bo bemera ko umugore ari uw’umuryango aho iyo umusore arongoye,abavandimwe be basangira nawe umugore.

Muri Amerika y’Amajyepfo umuco wo mu moko amwe n’amwe yemerera abagore kuryamana n’abagabo batandukanye.

Abaturage bitwa aba Bororo batuye ahitwa Mato Grosso muri Brazil bemerera abagore kuryamana n’umugabo urenze umwe cyo kimwe n’abitwa aba Tupi.

Uretse aya moko yo muri Brazil,mu bihugu bimwe na bimwe hari amoko y’abantu umugore atagira umugabo umwe ahubwo agenda ahinduranya inshuro runaka mu mwaka.


Amwe mu moko yo hirya no hino ku isi yemerera abagabo n’abagore gushaka abo babana benshi

Ibitekerezo

  • Polygamy (gutunga abagore benshi) biba ku isi hose.Benshi batunga abandi bagore rwihishwa.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Nyamara Yesu yasize adusabye gutunga umugore umwe gusa.Bible ivuga ko umugore n’umugabo bagomba kuba "umubiri umwe".Ni nk’umucanga na sima iyo ubivanze.Ntabwo bishobora gutandukana.Iyo ushatse abandi bagore,nta kabuza havuka ibibazo.Amadini avuga ko Imana iyemerera gutunga abagore benshi,barayibeshyera.Yesu yavuze ko impamvu Abayahudi bamwe batungaga abagore benshi aruko,ngo nuko bari barananiye Imana,irabihorera.Ariko aje ku isi,yabujije abakristu nyakuri gusambana no gushaka abagore benshi.Abumvira Yesu bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa