Reba ubwiza bw’inyubako perezida Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru atuyemo [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018
Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo gafotozi w’Umurusiya yashyize hanze amafoto agaragaza ubwiza bw’inzu perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru ufatwa nk’umunyagitugu atuyemo mu mugi wa Pyongyang.
Uyu gafotozi w’Umurusiya witwa Valery Sharifulin yahawe uburenganzira bwo gufotora iyi nyubako kubera ko yari mu bantu bari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov,uherutse gusura uyu muperezida ndetse akagera aho atuye.
Ku wa Kane w’iki Cyumweru Kim yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Lavrov
Uyu mufotozi yafotoye amafoto atandukanye agaragaza uburanga bw’iyi nyubako gusa yabwiwe ko Kim Jong Un afite inzu zigera ku munani muri Koreya ya Ruguru ariko bibujijwe kuzigeramo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *