Kigali

Yiyemeje guca abajura mu Rwanda akoresheje imbaraga z’abakurambere

Udushya   Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2017 Yasuwe: 2594

FOTO:Igihe

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ku myaka ka ye 37 y’amavuko, uyu mugabo aganwa n’abatari bake ngo abafashe kurinda ibyabo kwibwa, abandi abafashe kugaruza ibyibwe ndetse akaba anatanga indi y’ubwoko butandukanye.

Salongo ukomoka i Karagwe muri Tanzaniya, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Bugesera avuga ko afite ubushobozi bwo gufasha abantu kumenya ababibye, agatanga imiti inyuranye irimo iyo kurinda umuryango ndetse n’umutima utuma umuryango ubana mu mahoro ndetse n’imiti ifasha abagore kubaka neza.

Si ibi gusa kuko Salongo mu byo akora harimo no gushasha abakinnyi akabaha imiti ibarinda kuvunika.
Ese Salongo izi mbaraga azikura he?

Salongo avuga ko izi mbaraga yazihawe n’umwarimu wamwigishize ariko akanavuga ko ari izo akomora ku bakurambere be.

Aganira n’ikinyamakuru Igihe,Yagize ati “Erega nta muntu udafite ibintu by’abakurambere, buriya nawe ufite ba sogukuru bawe bapfuye urakaza utabizi kuko iyo bapfuye nti bapfa, ahubwo baba bari mu kirere ku buryo iyo myuka ari yo mpuza nkayibwira ko mfite ikibazo ikamfasha.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga hari imyuka imwe abantu baba baragiye barakaza twe turagenda tukayinginga ikaza igafasha abantu.”

Kugeza kuri ubu Salongo yemeza ko ibyo akora bitanga umusaruro kuko amaze gufata abajura barenga 100 haba mu Rwanda no muri Uganda. Kuri we ngo afite umugambi wo guca abajura mu Rwanda.

Yagize ati “Icyo nasaba abajura n’abambura abantu amasakoshi, telefone n’ibindi ni basubize abo bambuye kuko njye Salongo intego yanje ni uguca ubujura hano n’ubusambanyi nubwo ntarabutekerezaho cyane.”

Salongo ngo icyo ahemba abakurambere harimo inzoga n’itabi, ibi akaba aribyo asaba uwo yafashije gufata igisambo kandi abimusaba mu gihe igikorwa yamukoreye cyatanze umusaruro.

Rwirangirwa amaze kuba icyamamare kandi aganwa n’abantu b’ingeri zose barimo abamotari bibwe moto, abagore bafite ibibazo mu miryango, abifuza guhabwa imiti yo kubarinda kwibwa, imiti irinda abakinnyi imvune n’ibindi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble furaha

    Ndasaba nimero zuyumugabo

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umugore ukoresha inzoka muri massage (AMAFOTO)

Umugore witwa Sarah Zaad ufite imyaka 43 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya...
19 October 2017 Yasuwe: 4887 0

Reba umugore ujya agirira ishyari imbwa bashyingiranywe iyo yahuje urugwiro...

Mu gihugu cy’u Bwongereza umugore w’imyaka 43 witwa Wilhelmina Morgan...
19 October 2017 Yasuwe: 3023 0

Ingurube ziteye mu buryo budasanzwe zateje impaka (AMAFOTO)

Muri Cambodia mu gace ka Banteay Meanchey haherutse kugaragara ubwoko...
19 October 2017 Yasuwe: 2213 0

Umukobwa wahohotewe muri bisi kubera kwambara ikabutura [VIDEWO]

Asena Melisa Sağlam yahohotewe ari muri minibisi mu mujyi wa Istanbul muri...
18 October 2017 Yasuwe: 1976 0

Umukobwa ibibazo byamubaye uruhuri kubera isakoshi yaguze igatera...

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’abantu baguye muri Koma “Coma”...
17 October 2017 Yasuwe: 10249 0

Mu mafoto reba umwana ukomeje gutangaza isi yose wabaye inshuti magara...

Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia...
15 October 2017 Yasuwe: 12292 2