skol
fortebet

Reba umugabo wo muri Namibia waciye ibintu hose bitewe n’uburyo yamenyeranye n’inyamaswa z’inkazi kubera kumara igihe kinini abana nazo mu ishyamba[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Namibia hari umugabo w’ imyaka 39 wamenyeranye n’ inyamaswa z’ inkazi kubera kumara igihe kinini abana nazo mu ishyamba. Azwi ku izina rya “Cheetah man” ariko ubusanzwe yitwa Olivier Houalet.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uharanira ko inyamaswa zagira ubwisanzure muri 2010 yari amaze imyaka 10 muri Afurika abana na se mu gihugu cyo mu magepfo y’ Afurika ‘Namibia’.

Olivier Houalet yavukiye muri Singapore. Amaze kurangiza kaminuza nibwo yagiye muri Namibia ari naho yamenyaniye n’ inyamaswa zitandukanye baje kuba inshuti.

Nk’ umuvugizi w’ inyamaswa z’ inkazi yakozweho inkuru mbarankuru yatambutse mu Bwongereza, anandikwaho igitabo ‘Sabine Bernert, Rencontres Africaines’.

Olivier agaragara mu nkuru mbarankuru ‘Cheetah man’. Iyo ageze mu ishyamba ashaka guhamagara ibisamagwe aravugiriza bikaza bimusanga. Kugira ngo bimenye ko ariwe bimutera ubwoba byabona adatinye bikamenya ko ariwe.

Olivier avuga ko bigoye cyane kugira inyamaswa zikugiriye ikizere. Ngo si ibintu ushobora kwigira mu bitabo. Ngo byamutwaye amezi 9 kugira ngo amenyerane n’ intare yoroye.

Ati “Umunsi ku munsi byatwaye amezi 9 kugira mbe inshuti n’ intare. Umunsi Intare yaje kuri njye yubitse umutwe nk’ uko tubigenza ku muntu twubashye nibwo namenye ko yangiriye icyizere”

Reba documentaire irambuye igaragaza uko Olivier Houalet yaremye umubano hagati ye n’ inyamaswa.

Inyamaswa bamenyeranye cyane ni Cheetahs, avuga kuri izi nyamaswa yavuze ko icyana cyayo kimarana nyina imyaka ibiri igitoza kwirwanaho kwiruka no guhiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa