skol
fortebet

Reba umugore ufite ikibuno kinini ariko agahorana amaganya[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore w’ Umunyafurika y’Epfo yiciraho ufite ikibuno kimaze kuba kinini ku buryo butangaje avuga ko abangamiwe n’ ingano y’ ikibuno cye ku buryo yumva ameze nk’ uwavumwe.

Sponsored Ad

Uyu mugore Mamashi Oageng, w’ imyaka 55 y’amavuko ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru Dail sun yavuganye ikiniga amarira amutemba ku maso avuga ko akeneye ubufasha ngo age kwivuza ikibuno, avuga ko cyatangiye kwiyongera mu myaka itandatu ishize. Ngo inshuro zose yagerageje kujya kwivuza byarangiraga atabigezeho.

Mamashi avuga ko hari abamutegeka kuguma mu nzu kuko ikibuno cye cyatumye ahindura ingendo akaba asigaye agenda nabi.

Muri 2013 ikinyamakuru People’paper cyanditse inkuru kuri uyu mugore avuga ko icyo yabonye ari ubusabe bw’ abagabo bamusaba ko yababera umugore nyamara we icyo akeneye ari ukwivuza.

Yagize ati “Ntabwo nkeneye umukunzi, sinshaka gukundana, nkeneye umuntu watabara ubuzima bwanjye amazi atararenga inkombe. Numva bunshaririye ku buryo numva nabwiyambura. Nagiye kubaganga benshi ariko bambwira ko badashobora kumvura nibwira ko ahari navumwe”

Mamashi Oageng, avuga ko ikibuno cye kiyongera umunsi ku munsi , kuburyo atakibasha kugenda neza, ngo bituma igihe kinini akimara mu buriri, ategereje umugaburira akanamuha icyo kunywa.

Ati “Ntabwo ngenda neza kubera inyuma hanjye. Hashize imyaka ine ntabasha kugenda sinshobora gufata taxi ngo ngere aho nifuza kujya. Abaturanyi banyita amazina yose abaho y’ inyoni nka Sarah Baartman nkabura uko ngira nkarira gusa”.

Ibitekerezo

  • Yemeye kuba umugore yakira rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa