skol
fortebet

Reba umukobwa wacitse amaboko ukomeje gutangaza benshi bitewe nibyo akora[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Donavia Walker yacitse amaboko afite ubushobozi bwo gukora byinshi bitandukanye birimo kurasa kwandika ndetse n’ibindi .

Sponsored Ad

Donavia Walker uvuka ahitwa Winter Haven, Florida Amerika afite imyaka 17 yavukanye indwara yitwa “Bilateral Amelia” ituma umwana iyo akiri mu nda amaguru cyangwa amaboko bidakura bikaba intandaro yo gutuma avuka adafite kimwe muri byo,yewe hari n’uvuka adafite byose.

Donavia yiga mu ishuri ryigisha amasomo ya gisirikare rya The Junior Reserve Officers’ Training Corps (JROTC) riherereye muri Winterhaven, muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Donavia yahimbwe izina rya Angel avuga ko yagahawe na nyirakuru wakundaga kumubwira ko n’ubwo nta maboko afite ,afite amababa nk’ay’abamalaika. Nyina umubyara Tisa Jones, avuga ko atwite Donavia abaganga batigeze bamumenyesha ko umwana we azavuka adafite amaboko yombi.

Ngo akiva mu kinya yatunguwe no gusanga umuryango we barira bababajwe nuko havutse umwana udafite amaguru n’amaboko.Ati”Nkiva mu kinya narakangutse maze mbona abantu bongorerana mu cyumba narindimo,niko kubaza mama nti mama ni iki cyabaye ku mwana wanjye? Ubundi bose ndabareba mbona bari kurira, mama ahita ambwira ati ameze neza nta kibazo,icyo ukeneye ni ukubyakira ukaruhuka,ni ko guhita mbabaza nti afite ukuboko kumwe? Bati oya nta maboko yose afite. Muri ako kanya Nacitse intege ,nk’umuntu batigeze babwira ikintu na kimwe,Ariko mpita mbabwira nti ibyo ntacyo bintwaye mumpe umwana wanjye dutahe.”

Kuva mu buto bwe Donavia Walker, yize gukoresha ibirenge bye buri kimwe cyose yari gukoresha amaboko iyo aza kuba ayafite.

Donavia ubu ufite imyaka 17, mu biganiro bye yishimira uko abayeho.Ati”Bakundaga kumbwira ngo ibi ni twe twabikora kuko bikoreshwa amaboko ariko njye nkababwira nti nshobora gukoresha ibirenge byanjye.Nta munsi nigeze mpa agaciro amagambo anca intege,abantu ntibiyumvishaga uburyo nakora ibintu byinshi nk’uko mbikora. Nshobora kurya nkoresheje ibirenge byanjye,nkandika nkoresheje ibirenge byanjye, noza amenyo nkoresheje ibirenge nkanatwara imodoka na bwo nkoresheje ibirenge”.

Donavia agira inama abafite ubumuga butandukanye ngo ntibagakwiye kwiheba. Ati”Icyo nabwira buri wese ufite ubumuga,ni uko agomba kwikunda,ukanashaka abantu batuma umererwa neza kuko bitoroshye kuba wowe wakwikunda ukanigirira ikizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa