skol
fortebet

Reba umusore w’umunyafurika watunguye abantu ubwo yakoraga telefone idasaba Simukadi-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore wo muri Namibiya yakoze telefoni itangaje itagombera kugira simu kadi ndetse no guhamagara bikaba ari ubuntu.
Simon Petrus w’imyaka 20 ukomoka muri iki gihugu cya Namibiya giherereye mu majyepfo y’Iburengerazuba bwa Afurika akomeje gutangaza abatari bake kubera ubuhanga yagaragaje maze agakora telefoni itamenyerewe mu zari zisanzwe zikoreshwa.
Uyu musore wiga mu mashuri yisumbuye yakoze telefoni itagombera Simu Kadi ndetse no guhamagara bikaba ari ubuntu, nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umusore wo muri Namibiya yakoze telefoni itangaje itagombera kugira simu kadi ndetse no guhamagara bikaba ari ubuntu.

Simon Petrus w’imyaka 20 ukomoka muri iki gihugu cya Namibiya giherereye mu majyepfo y’Iburengerazuba bwa Afurika akomeje gutangaza abatari bake kubera ubuhanga yagaragaje maze agakora telefoni itamenyerewe mu zari zisanzwe zikoreshwa.

Uyu musore wiga mu mashuri yisumbuye yakoze telefoni itagombera Simu Kadi ndetse no guhamagara bikaba ari ubuntu, nk’uko Dansquelmondevit-on.fr yabitamgaje ngo uyu musore akimara gukora iyi telefoni yahise atangarirwa ndetse kugeza ubu ari mubari gukomozwaho ku mbuga zitandukanye.

Iyi telefoni ifite agaciro k’amadorali 146 igizwe n’ampoule, Ekara ndetse naho gucomeka kugira ngo ikore ku muriro w’amashanyarazi. Nta yindi migozi iyishamikiyeho kugira ngo ikore iri tumanaho .

Simon watunguye isi yose ubwo yakoraga Telefone idasaba Sim Card

Iyi telefoni kandi ishobora gukora nka Televiziyo ndetse ikaba ivugiraho imirongo imwe y’amaradiyo, Uyu musore akimara kuyikora yatangaje ko yabikoze kugira ngo agire umusanzu atanga ku banyafurika bamwe badafite ubushobozi bwo kujya bakoresha amafaranga uko bashatse kuvugana n’ababo.

Simon yatangaje ko agifite impungenge nyinshi kubirebana n’iyi telefone yakoze kuko kugez’ubu atarabasha kumenya ibijyanye n’umutekano wayo cyangwa igihe runaka izamara bityo akaba asaba leta kumushyigikira ku girango abashe gukora n’izindi nkayo kandi zifite ubuziranenge kurusha iyakoreweho ubushakasha

Simon Petrus yakuriye mu muryango ukennye wo mu gace ka Ohagwena ko muri iki gihugu akomokamo, aza kwerekeza mu ishuri rya rikuru rya Abraham Iyambo ari naryo yakomeje kungukiramo ubumenyi kugeza akoze Telefoni.

N’ubwo uyu musore amaze umwaka urenga akoze iyi telefoni benshi bavuga ko akwiye gushyigikirwa kuko afite ubuhanga bwihariye budakwiye kupfukiranwa ndetse akaba akeneye inkunga y’aba iya leta cyangwa iy’abandi babifitiye ubushobozi.

Abasore muri Afurika bakomeje gukora ibintu by’ubwenge dore ko mu minsi ishize hari n’abandi bo muri Cameroon bakoze ubwato mu macupa bigatuma baba ibimenyabose ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi kubera gukora ibitamenyerewe.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari ubuvumbuzi kuko izo zirahari njye iyo natunze bwa mbere nta sim card yajyagamo nubu kandi ziracyahari Bell canada na Tellus barazagira so ibyo birasanzwe

    None Se Ubwo Yitabira Ku Yihe Numero? Nayo Yarayihimbiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa