skol
fortebet

Robert ufite abagore 19 yatangaje ibanga akoresha kugirango abashimishe ntihagire umuca inyuma

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Robert yatangaje ko abaha ibiryo bihagije ndetse akabanarongora kuburyo buriwese anyurwa bityo bigatuma batatekereza undi mugabo uwo ari we wese.

Sponsored Ad

Robert Kathata ukunzwe kwitwa Ramoh ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya atangaza ko atewe ishema no kuba afite abagore 19 kandi ko ntanumwe umuca inyuma kuko afite umuti kabuuhariwe akoresha kugirango abibarinde.

Robert ufite abana 34 yabyaye kuri aba bagroe 19 yatangarije ikinyamakuru the Nairobian ko umuti kabuhariwe akoresha mu kurinda abagore be kumuca inyuma ari kubaha ibiryo bihagije ndetse akabanarongora kuburyo buriwese anyurwa bityo bigatuma batatekereza undi mugabo uwo ari we wse.

yagize ati ”Nta mugore wanjye numwe ushobora kunca inyuma kuko mbagereza aho bifuza mugihe cyakabariro kuburyo ntawundi bashobora gutekereza ikindi kandi mbarinda inzara ”

Uyu mugabo akomeza avuga ko aba bagore be yagiye abakura mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Meru, Kitui, Embu, Muranga, Isiolo na Nyeri ho mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo kunga ubumwe mu duce dutandukanye tw’igihugu
The Nairobian ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyaganiriye n’umwe mubagore ba Robert atangaza ko umugabo wabo ari akataraboneka kandi bamukunda kuko abasha kuba icyo bifuza cyose.

yagize ati”Ni umugabo mwiza ubasha kuduha buri kimwe twifuza ikirenze kuribyo arongora neza sinicuza kuba nitwa umugore we”

Uyu mugabo uhamya ko azi amazina yose yabana be uko angana yanatangaje kandi ko bitwe nuko ari kwagura umuryango afite gahunda yo kubaka ikigo cy’amashuli mugace ka Isolo mu rwego rwo guha uburezi bufite ireme urubyaro rwe.

Kuri ubu ngo imwe mu mishinga afite imbere harimo nko kuba agiye kubaka ikigo cy’amashuri kizajya kigisha abana be gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa