skol
fortebet

Rurageretse hagati y’umugore wa Rooney n’uwa Vardy bapfa amazimwe

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

Abagore b’aba rutahizamu bazwi cyane mu Bwongereza barimo Rebekah Vardy wa Jamie Vardy na Coleen Rooney wa Wayne Rooney bari mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga bapfa amazimwe bivugw ko yakozwe n’umugore wa Vardy.

Sponsored Ad

Umugore wa Wayne Rooney witwa Coleen yasohoye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu,avuga ko Rebekah Vardy yakwirakwije amabanga ye mu Kinyamakuru The Sun, undi amusubiza ko ntaho ahuriye nabyo ndetse atari akwiriye kumubeshyera gutyo kandi atwite.

Coleen Rooney yavuze ko uyu mugore wa Vardy witwa Rebekah yahaga amakuru y’ubuzima bwe Ikinyamakuru cyitwa The Sun mu ibanga.

Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize,umuntu nizeye nkamwemerera kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga zanjye bwite niwe wahaga amakuru y’ibanga y’ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye ikinyamakuru The Sun.

Hari amakuru menshi yanjye,ay’umuryango wanjye n’inshuti zanjye babonye nta bahaye uburenganzira ndetse batabimenyesheje.Nyuma y’igihe nshakisha ubikora hari uwo natangiye gukeka.

Kugira ngo ndebe ko ibyo nkeka aribyo,nagize igitekerezo mfungira buri wese mu bankurikiranaga nsigarana umuntu umwe.Mu mezi 5 ashize natangazaga ibihuha kugira ngo ndebe ko bigera kuri The Sun.

Muzi ibyo bakoze!Inkuru yo guhitamo igitsina muri Mexico,kugaruka kuri TV n’indi nkuru iheruka ivuga ko mu buvumo[basement] bw’inzu yanjye nshya harengewe n’umwuzure.

Byarangoraga guceceka iyo inkuru zabaga zasohotse singire icyo nzivugaho ariko narageragezaga.Ubu namenye ntashidikanya umuntu wakoraga ibyo byose.Nabitse ndetse mfotora [screenshoots] inkuru zose nyakuri zerekana urubuga rw’umuntu umwe wabikoraga.N’urubuga rwa ….Rebekah Vardy.”

Nyuma yo kubona ubu butumwa,Rebekah Vardy yahise arakara cyane avuga ko Coleen atagombaga gushyira hanze ibi bintu ahubwo yagombaga kumuhamagara akamubaza kuko ngo nta munyamakuru numwe yigeze abwira ku buzima bwe.
Rebekah yabwiye Coleen ko iyo aza kumubwiza ukuri,yari guhindura password akareba ko bihagarara.Yamubwiye ko nta mafaranga abuze ku buryo yajya kugurisha amakuru ye.

Rebekah yabwiye Coleen ko amukunda cyane ndetse atari akwiriye kumushinja ibi ngibi kandi abizi neza ko akuriwe anamubwira ko Instagram ye ikoreshwa n’abantu benshi ndetse yagombaga guhita amubwira bigitangira kuba.

Rebekah wari mu biruhuko mu mujyi wa Dubai,yahise abivamo igitaraganya kugira ngo ashake abahanga mu iperereza kuri mudasobwa [forensic IT] kugira ngo bamufashe kwereka Coleen ko arengana.

Abafana ba Coleen basanzwe ari benshi kubera ko azwi cyane kuri TV,bahise basamira hejuru iyi nkuru batuka Rebekah baramwandagaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse bagera naho bifuza ko umwana atwite yapfa.






Coolen na Rebekah bari guterana amagambo cyane bapfa amazimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa