skol
fortebet

Rutahizamu watereye ivi muri stade nyuma yo gutsinda igitego yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Venezuela,Eduard Bello ukinira ikipe ya C.D. Antofagasta muri Chile ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yatsinze igitego akajya guhita atera ivi imbere y’umukunzi we wari muri stade akamusaba ko bashyingiranwa.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 23 yakoze agashya ubwo yafunguraga amazamu mu mukino C.D. Antofagasta yakinaga na Everton muri shampiyona ya Chile,agahita yiruka ajya ku ntebe y’abasimbura aho yari yashyize impeta niko gusanga umukunzi we muri stade amusaba ko yamubera umugore undi nawe arabimwerera amwambika impeta.

Aba bombi bahoberanye ariko ntibatindana kuko uyu musore yagombaga gusubira mu kibuga umukino ugakomeza.

Nubwo Bello yatsindiye C.D. Antofagasta,ntibyayibujije gutsindwa na Everton ibitego 3-2 muri Chilean Primera Division.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa