Kigali

Rwamagana : Kwizera n’umugore we umurusha imyaka 27 bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 7115

Umusore w’imyaka 21 witwa Kwizera Evariste yakoze ibyo benshi batatekerezaga asezerana n’umukunzi we Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27 mu bukwe bw’igitangaza bwahuruje benshi mu karere ka Rwamagana.

Kwizera Evariste w’imyaka 21 wo mu karere ka Rwamagana warangije amashuli yisumbuye mu ishami rya Computer Science yasezerenye na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27 kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Mutarama 2019 mu muhango wabereye mu Murenge wa Musha.

Kwizera Evariste na Mukaperezida Colotilde bamaze iminsi baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uru rukundo rwabo rutangaje rwari rumenyerewe mu bazungu.Kwizera afite imyaka 21 mu gihe umugore we Mukaperezida afite imyaka 48.

Kwizera yavuze ko yagowe bikomeye no gutereta Mukaperezida kuko yamaze amezi 6 amusura,amusohokana kenshi kugira ngo amutware umutima. Ndetse ngo yigeze afata ibihumbi 40 ku mafaranga y’ishuli kugira ngo amusohakane muri Hoteli.

Uyu musore yavuze ko Mukaperezida yanze abagabo benshi bamwirukagaho amuha ikibanza mu mutima we bityo abantu badakwiriye kumuharabikira umukunzi bavuga ngo yaramuroze.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Eduard

    N’IBITARI IBI MUZABIBONA!!!!!

    2 months ago

Inzindi nkuru

Agasembuye kandagaje Abongereza bagasomanye ubusambo bizihiza pasika bamwe...

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo...
19 April 2019 Yasuwe: 2788 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ubukwe bakoreye mu byondo bambaye...

Umugabo witwa Jeremy n’umugore we Ahrielle bakomoka muri US, baciye ibintu...
18 April 2019 Yasuwe: 4065 0

Umugore yafungiranye abana be babiri bato mu nzu ajya gusambana agarutse...

Umugore witwa Vladislava Trokhimchuk w’imyaka 23 ukomoka mu mujyi wa Kiev...
18 April 2019 Yasuwe: 4774 0

Byinshi wamenya ku muntu uri gushyira hanze abakinnyi b’abanyarwanda bambaye...

Abanyarwanda benshi bari mu rujijo rw’umuntu ukomeje gushyira hanze...
17 April 2019 Yasuwe: 12813 2

Umugore yafashe umugabo ari gusambanira n’undi mugore muri Hoteli abatwara...

Umugabo w’umucuruzi ukomeye witwa Gilbert Kanyenga w’ahitwa Kalingalinga muri...
16 April 2019 Yasuwe: 8231 0

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende...

Umukobwa witwa Sydney Paige Monfries yahanutse ku gasongero k’inyubako...
16 April 2019 Yasuwe: 5362 0