skol
fortebet

Serena Williams yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yashyize hanze yambaye ubusa hejuru [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino wa Tennis,Serena Williams kiri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho cyashyize ku rubuga rwa Instagram cyambaye ubusa hejuru mu rwego rwo gukangurira abagore kwisuzumisha kanseri y’amabere.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa Tennis uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa,ari kuvugwa cyane mu binyamakuru byinshi no ku mbuga nkoranyambaga,kubera aya mashusha yashyize hanze ari kuririmba indirimbo yitwa I touch myself,akangurira abagore kurwanya kanseri y’amabere.

Serena Williams yavuze ko yemeye kwifata amashusho yambaye ubusa mu rwego rwo gukangurira abagore kwisuzumisha buri gihe kugira ngo birinde iyi ndwara ikomeye ya kanseri y’amabere ndetse babashe kuyivuza hakiri kare mu gihe basanze yabafashe.

Yagize ati “kwifata amashusho nambaye ubusa bamwe barabinenga gusa nifuje kubikora kuko iyi kanseri ikomeje kwica abagore batandukanye ku isi.Kwisuzumisha hakiri kare birinda ubuzima bwa benshi.Ndashaka kwibutsa abagore bose iki kintu.”

Serena yaherukaga kuvugwa mu binyamakuru ku mukino wa nyuma wa US Open,ubwo yatukaga umusifuzi wasifuye uyu mukino amwita umujura kubera amanota yamwambuye kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa