Kigali

Stella Nyanzi ufunzwe azira gutuka perezida Museveni yiyambitse ubusa imbere y’urukiko akimara gukatirwa

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 8553

Umugore witwa Stella Nyanzi yakoze agashya ubwo urukiko rw’i Kampala rwamukatiraga igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise yiyambika ubusa mu rukiko.

Kuwa kane taliki ya 01 Kanama 2019,Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.

Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano kuri uyu wa Gatanu,madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk’uko BBC ibitangaza.

Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu mwanzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wakoraga mu rugo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu...

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo witwa Marissa Mowry w’imyaka 28 yakatiwe...
19 October 2019 Yasuwe: 7325 0

Bwa mbere mu mateka ya Koreya y’epfo hagaragaye umunyamideli wa mbere...

Koreya ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaraho ironda ruhu ndetse...
19 October 2019 Yasuwe: 3330 0

Yakase igitsina cya mugenzi we nyuma yo kumugwa gitumo mu nzira ari...

Mu gihugu cya Ukraine umugabo yakase igitsina cy’umugabo mugenzi we amuziza...
19 October 2019 Yasuwe: 3571 0

Padiri yakubise inkoni nyinshi umugore ubwo yageragezaga kumukuramo...

Umupadiri wo mu Buhinde mu gace kitwa Karnataka yagaragaye ari guhondagura...
18 October 2019 Yasuwe: 4887 1

Reba amafoto menshi adasanzwe yavugishije abantu cyane muri weekend...

Aya ni amwe mu mafoto y’ahayuranye muri Afurika cyangwa abanyafurika ahandi...
18 October 2019 Yasuwe: 8803 0

Micheal yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya injangwe

Michael Navage w’imyaka 40 yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gushinjwa...
18 October 2019 Yasuwe: 2363 1