skol
fortebet

Taliki 17 Kamena: Isomere ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Uruzi rwa Mississipi/ Foto: Internet
Turi tariki ya 17 Kamena ni umunsi w’ 168 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 197 niyo isigaye kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka
• 1673: Abashakashatsi Jacques Marquette na Louis Jolliet bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa bageze ku mugezi wa Mississippi, ni na bo bantu ba mbere baturutse ku mugabane w’u Burayi bashoboye gutanga ibisobanuro birambuye bijyanye n’umugezi wa Mississippi.
• 1773: Igihugu cya (...)

Sponsored Ad

Uruzi rwa Mississipi/ Foto: Internet

Turi tariki ya 17 Kamena ni umunsi w’ 168 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 197 niyo isigaye kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka

• 1673: Abashakashatsi Jacques Marquette na Louis Jolliet bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa bageze ku mugezi wa Mississippi, ni na bo bantu ba mbere baturutse ku mugabane w’u Burayi bashoboye gutanga ibisobanuro birambuye bijyanye n’umugezi wa Mississippi.

• 1773: Igihugu cya Colombia kizwi no ku izina rya Cúcuta cyavumbuwe na Juana Rangel de Cuéllar.

• 1885: Hashinzwe ikirangamateka cy’ubwigenge(Statue of Liberty) cyashyizwe mu Mujyi wa New York, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

• 1898: Hafunguwe ibitaro by’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Navy Hospital Corps).

• 1933: Mu mujyi wa Kansas, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakozwe ubwicanyi hagati y’abakozi b’ibiro by’iperereza FBI n’ibisambo byari bije kubohoza mugenzi wabyo Frank Nash, ubu bwicanyi bwaguyemo abakozi bane ba FBI.

Frank Nash, mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afatwa nk’igisambo cya mbere gikomeye mu bisambyo byasahuraga amabanki.

• 1944: Iceland yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora igihugu cya Denmark ihinduka Repubulika.

• 1960: Ubwoko bwa kavukire muri Amerika buzwi nka Nez Perce bwahawe miliyoni enye z’amadorali y’Amerika bishyurwa ubutaka bwabo bwatesheshwe agaciro, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’1893.

• 1971: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye gitangiye intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.

• 1994: Orenthal James "O.J." Simpson wari umutoza w’umupira w’amaguru yarahagaritswe arafungwa, nyuma yo kwica umugore we Nicole Brown Simpson n’inshuti ye Ronald Goldman.

• Tariki ya 17 kamena ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyaguka ry’ubutayu n’amapfa (World Day to Combat Desertification and Drought). Uyu munsi washyizweho ku itariki ya 30 Mutarama, 1995 mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

• 1742: William Hooper, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

• 1858: Ebenezer Sumner Draper, wabaye guverineri wa 44 wayoboye Leta ya Massachusetts.

• 1897: Maria Izilda de Castro Ribeiro, umwari ukomoka mu gihugu cya Brazil, ufatwa nk’indakemwa ndetse abenshi bakaba bamwiyambaza mu bandi batagatifu bose nubwo atemejwe na kiliziya Gatolika.

• 1947: George S. Clinton, umunyamuziki wo muri Leta zunze ubumwe z’ America.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

• 1734: Claude-Louis-Hector de Villars, marshal mu ngabo z’u Bufaransa.

• 2001: Donald J. Cram, umuhanga mu butabire wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel mu butabire.

• 2015: Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana tariki bamaze imyaka 75 babana muri California.

Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Albert Chmielowski, Botolph, Ananie , Hervé, Samuel na Henrietta Barnett.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa