skol
fortebet

Taliki 18 Kamena: Isomere ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ari mu bihangange byavutse kuri iyi taliki
Turi tariki ya 18 Kamena, ni umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 196 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
• 1429: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro ingabo z’ Ubwongereza zari ziyobowe na John Fastolf, mu gitero cyabereye ahitwa Patay.
• Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “La guerre de (...)

Sponsored Ad

Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ari mu bihangange byavutse kuri iyi taliki

Turi tariki ya 18 Kamena, ni umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 196 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

• 1429: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro ingabo z’ Ubwongereza zari ziyobowe na John Fastolf, mu gitero cyabereye ahitwa Patay.

• Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “La guerre de cent ans”, kuva mu 1337 kuzeza mu 1453 ingoma ya Plantagenêts y’ubwami bw’ Ubwongereza ihanganye n’iya Valois, y’ubwami bw’ Ubufaransa.

• 1633: Charles I yambikiwe muri Cathedral ya St Giles y’I Edinburgh, ikamba ry’ubwami bwa Scotland.

• 1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, yageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja ya Pacifique, aba Umunyaburayi wa mbere ugeze kuri iki kirwa.

• 1830: U Bufaransa bwigaruriye igihugu cy’ Algeria.

• 1858: Charles Darwin umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima (Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu isi.

• 1887: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’igihugu cy’u Budage n’u Burusiya.

• 1940: nyuma yo kugirirwa icyizere akagirwa ministry w’intebe ku bwumvikane bw’amashyaka yose mu bwongereza, Winston Churchill yatanze imbwirwaruhame yahaye umutwe ugira uti "This was their finest hour".

Hari ku itariki nk’iyi ya 18 Kamena 1940 ku isaha ya 3:49 nyuma ya saa sita, ubwo yavugaga ko uko byagenda kose abana b’ubwami bw’abongereza bazakomeza kurwana ku busugire bwabo, bagaharanira ubumwe bwabo ntihagire ubatanya nk’uko ubufransa byabubayeho bugafatwa, bugakandamizwa.

Yakomeje avuga ko nyuma ya byose, bo n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bazakomeza bavuga bati “This was their finest hour” imyaka ibihumbi n’ibihumbi.

• 1953: Hashinzwe Repubulika ya Misiri, hahirikwa ingoma y’ ubutegetsi bwa cyami. Hari nyuma y’imyigaragambyo y’impinduramatwara igamije gutembakaza ingoma ya Muhammad Ali.

• 1953: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani ihitana abantu 129.

• 1954: Pierre Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.

• 1979: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano yiswe SALT II.

Ni amasezerano yasinywe na Nixon ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ America na Leonid Brezhnev ku ruhande rwa Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes, ni amasezerano ya mbere yarasinywe agamije kugabanya ikorwa ry’intwaro z’ubumara yarabayeho hagati y’ibihugu byombi ubwo byari bihanganye mu ntambara y’ubutita.

• 1981: Icyorezo gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA, cyagaragariye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California ho muri Leta zunze ubumwe z’ America.

• 1984: Mu gihugu cy’u Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi ibihumbi bitanu bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.

• 2006: Icyogajuru cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

• 1667: Ivan Trubetskoy, umurusiya warufite ipeti rya field Marshal.

• 1877: James Montgomery Flagg.

• 1942: Thabo Mvuyelwa Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

• 1964: Uday Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

• 1673: Jeanne Mance, umwe mu bari abakoroni ba Canada, ni nawe washinze Umujyi wa Montreal n’ibitaro bya Hôtel-Dieu de Montréal, ibitaro bya mbere byashinzwe mu Majyaruguru y’Amajyaruguru y’Amerika.

• 1974: Georgy Zhukov, Marshal mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Amand w’i Bordeaux, Cyriaque na Léonce.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa