skol
fortebet

Tanzania:Gafotozi yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto y’imparage imwe ifite imitwe ibiri

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukora akazi ko gufata amafoto witwa Zhayynn James yatunguye benshi kubera amafoto yafashe agaragaza imparage imwe ifite imitwe ibiri ubwo yasuraga ahitwa Ngorongoro muri Tanzania gusa byaje kumenyekana ko ari imparage 2 zari zihagaze zegeranye ku buryo utabimenya

Sponsored Ad

Uyu gafotozi kabuhariwe w’imyaka 43 yabonye imparage ebyiri z’igihimba kimwe,biramutangaza niko gufata camera ye atangira gufata amafoto yaje gushyira hanze benshi bemeza ko ari imparage 2 ndetse zidafatanye nkuko camera ye yabigaragaje.

Zhayyn James yavuze ko yabonye izi mparange abifata nk’igitangaza by’umwihariko uburyo zagendaga ku murongo umwe ariko zireba mu byerekezo binyuranye.

James yagize ati “izi nizo mparage za mbere twahuye nazo tukigera kuri crater ya Ngorongoro,turahagarara turazireba.Zari zegeranye cyane mpitamo kuzifata amafoto.Ubwo zari zihagaze zireba mu byerekezo bitandukanye,nabonye umubiri wazo ari umwe.”

Aya mafoto akimara kujya hanze,benshi bagiye impaka ku mbuga nkoranyambaga bishyira kera gusa uyu mugabo yavuze ko yaje gusesengura aya mafoto abona ko ari imparage 2 zari zegeranye cyane hanyuma camera ye ikazifotora igaragaza ko ari imwe.


Ibitekerezo

  • nimukatugire injiji ubwo urareba ukabona tutabona amaguru yazo ko ari menshi ubwo kuko igihimba cy’iyakabiri kitagaragara uba ushaka kutubeshya humura nituri injiji tugira amaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa