Kigali

Tanzania irasaba HCR gucyura impunzi z’Abarundi

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 August 2017 Yasuwe: 527

Tanzania yahaye iminsi 7 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ngo ribe ryamaze gutahukana impunzi z’Abarundi zishaka gutaha, bitaba ibyo abategetsi ba Tanzania bakabyikorera.

Mwigulu Nchemba, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Tanzania, yatanze icyo gihe ntarengwa ku munsi w’ejo ubwo yasuraga inkambi ya Nduta iri mu burengerazuba bwa Tanzania.

Mu karere, Tanzania ni cyo gihugu cyakiriye umubare munini w’impunzi z’Abarundi. Zigera hafi ku bihumbi 250.

Bwana Nchemba arega HCR gutinza gucyura impunzi, akavuga ko benshi mu mpunzi z’Abarundi bafite ubushake bwo gusubira iwabo.HCR ntacyo iratangaza.

Mu nkambi ya Nduta yasuwe na Minisitiri Nchemba, abarenga ibihumbi 8 mu mpunzi 126 740 ziba muri iyo nkambi, bivugwa ko bamaze kwiyandikisha bashaka gutaha.

Leta ya Tanzania itanze iki gihe ntarengwa nyuma y’ukwezi Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye urugendo muri Tanzania.

Icyo gihe yasabye impunzi z’Abarundi gutahuka, azizeza ko u Burundi butekanye.
Perezida John Magufuli wa Tanzania, yashyigikiye icyo cyifuzo cya Perezida Nkurunziza, ashishikariza impunzi z’Abarundi gutahuka zigafasha mu kubaka u Burundi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Niwe mugore ukina Filimi z’urukozasoni ufite amabere manini kurusha abandi...

Ubusanzwe uyu mugore yitwa Mayra Hills ariko akaba azwi cyane ku izina rya...
18 June 2018 0

Mu mafoto reba umubyeyi akaba n’umuhanzikazi wo muri Nigeria ukina Filimi...

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeria...
18 June 2018 0

Hakozwe igipupe cyo gufasha abagabo gutera akabariro kizajya cyizimya...

Umuhanga mu gukora ama robo witwa Dr Sergi Santos yakoze irobo yise...
18 June 2018 Yasuwe: 1472 2

Umugabo yagwiriwe n’isanduku yarimo umurambo wa nyina bari bagiye...

Umugabo witwa Samen Kondorura w’imyaka 40 ukomoka muri Indonesia yahuye...
18 June 2018 Yasuwe: 1550 0

Umugeni yabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe kubera kunanirwa kwishyura...

Umugore witwa Harriet Butler, w’imyaka 32 ukomoka ahitwa Dorset mu...
17 June 2018 Yasuwe: 3230 0

Umubyeyi yafashe umwana we w’imyaka 17 ari gusambana n’umwe mu bayobozi...

Umugore witwa Shannon Hathaway w’imyaka 33 ukomoka muri USA yafashwe ari...
16 June 2018 Yasuwe: 5730 0