Kigali

Tanzaniya hatawe muri yombi abapfumu bagera kuri 65

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 5 March 2019 Yasuwe: 2116

Polisi ya Tanzania yamaze guta muri yombi abapfumu 65 bazira ubwicanyi bushingiye ku migenzo bwakorewe abana barenga icumi.

Abenshi muri aba bana bishwe muri Mutarama uyu mwaka baciwe bimwe mu bice by’umubiri.

Muri Tanzania ndetse no muri bimwe mu bihugu bituranye na yo bagira imyemerere y’uko hari bimwe mu bice by’umubiri bitera ishaba cyangwa bikazana ubukire.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania Simon Sirro, yategetse ko umupfumu wese ukorera muri iki gihugu agira ibyangombwa bimuranga, anasaba inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini n’Abanya-Politiki kubafasha.

Abana 10 bo mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’agace ka Njombe ni bo bishwe, mu gihe mu majyaruguru y’agace ka Simuyu hishwe abana batazwi umubare.

Umubyeyi w’umwana witwa Goodluck Mfugale wishwe afite imyaka itanu y’amavuko, babwiye BBC ko uyu mwana wabo w’umuhungu yishwe nyuma yo kwibwa.

Muri Tanzania hasanzwe imyemerere yihariye y’uko ibice by’umubiri w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu (abazwi nka ba nyamweru) ari umuti ukomeye mu mihango ya gipfumu, ibi bikaba bituma habaho ubwicanyi bukomeye bukorerwa bariya bantu.

Ntibizwi neza niba bariya bana 10 bishwe bari bafite ubumuga bw’uruhu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo n’umugore bagaragaye bari guterera akabariro ku ibaraza rya Hoteli...

Umugabo n’umugore bagaragaye bari gusambanira ku ibaraza rya Hoteli yo ku...
14 June 2019 Yasuwe: 6474 1

Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko...

Umugore witwa Adaia Lopez Esteve yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo...
14 June 2019 Yasuwe: 1564 0

Ya nkumi iherutse kwandagaza Sarpong yavuze uko bahuye inamugenera ubutumwa...

Umukobwa witwa Angel Lace wari umaze ukwezi n’igice akundana na rutahizamu...
13 June 2019 Yasuwe: 7715 3

Umugabo witwa Joseph ufite umugore n’abana 9 yafashe ku ngufu umwana...

Umugabo witwa Francis Joseph yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi...
12 June 2019 Yasuwe: 5302 1

Uyu mugabo yavuze uburyo yasambanye n’abagore 500 mu buryo bwari...

Danny Wilkins wahoze akina umukino w’ iteramakofe yavuze ko yigeze kuba...
12 June 2019 Yasuwe: 4857 1

Reba umugabo wasambanaga na murumuna w’umugore we maze ibitsina byabo...

Umugore wubatse n’ umugabo utari uwe wahuye n’ akaga katoroshye ubwo...
11 June 2019 Yasuwe: 12054 3