skol
fortebet

Tariki 06 Kanama ni umunsi utazibagirana ku Buyapani

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi ntuzibagira, umugi wa Hiroshima wahuye n’isanganya ubwo waterwagaho igisasu Little Boy gitewe n’indege B-29 Enola Gay. Isomere n’ibindi byaranze uyu munsi mu mateka
Turi tariki ya 06 Kanama, ni umunsi wa 218 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 147 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba inshuro 56 ari ku cyumweru.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1787: Impapuro 60 z’ibanze ku itegekonshinga rishyiraho Leta zunze ubumwe (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi ntuzibagira, umugi wa Hiroshima wahuye n’isanganya ubwo waterwagaho igisasu Little Boy gitewe n’indege B-29 Enola Gay. Isomere n’ibindi byaranze uyu munsi mu mateka

Turi tariki ya 06 Kanama, ni umunsi wa 218 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 147 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba inshuro 56 ari ku cyumweru.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1787: Impapuro 60 z’ibanze ku itegekonshinga rishyiraho Leta zunze ubumwe z’Amerika zumvikanweho mu mugi wa Philadelphia, muri Pennsylvania.

1806: Umwami Francis II, wabaye uwanyuma mu bayoboye ubwami bugari bw’Abaromani, yegujwe ku bwami bihita birangiza ubwami bw’Abaromani.

1825: Igihugu cya Bolivia cyabonye ubwigenge kibohora ubwami bwa Espagne.
1861: Ubwami bw’Abongereza bwigaruriye umugi wa Lagos, wa Nigeria.

1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose igihugu cya Serbia cyashinjwaga kwanga gutanga uwishe igikomangoma cya Autriche-Hongrie, Francois Ferdinand, cyatangaje intambara ku Budage, byihuse kandi Autriche nayo yahise itangaza intambara ku Burusiya.

1940: Mu buryo butemewe n’Amategeko Repubulika Zunze ubumwe Z’abasoviyete zafashe Repubulika ya Estonia.

1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, umugi wa Hiroshima, mu Japan wahuye n’isanganya, ubwo bombe yahawe izina rya "Little Boy" yaterwaga n’indege ya Leta zunze ubumwe z’Amerika B-29 Enola Gay. Abantu 70,000 bahise bapfa ako kanya, abandi benshi na bo baza gupfa nyuma bazize uburozi bw’ibi bisasu.

1962: Igihugu cya Jamaica cyabonye ubwigenge Cyibohora Ubwami bw’Abongereza.

1990: Mu ntambara yo mu kigobe, inama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga umutekano ku isi, yakumiriye Iraq mu bucuruzi nyuma y;uko yigaruriye Kuwait.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1969: Elliott Smith, umuhanzi ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerikla akaba n’umuhanga mu gucuranga Gitari.

1983: Robin van Persie, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Buholandi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1973: Fulgencio Batista, perezida wa 9 wa Cuba.

1978: Paul VI umushumba wa Kiliziya Gatolika.

1979: Feodor Felix Konrad Lynen, umudage wari umuhanga mu binyabuzima n’Ubutabire wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nibel mu Butabire.

Uyu munsi haribukwa inzirakarengane zaguye mu mugi wa Hiroshima nyuma yo guterwaho bombe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa