skol
fortebet

Tariki 21 Nyakanga Isi yibuka urupfu rw’ impirimbanyi ya Politiki Albert John Luthuli

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017, ni umunsi wa 202 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 163 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa gatanu. Kuri iyi tariki nibwo impirimbanyi ya politiki yo muri Afurika y’ Epfo Albert John Lutuli yatabarutse.
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka: 356 mbere y’ivuka rya Yezu: Urusengero rwa Artemis rwari muri Ephesus, kimwe mu bintu 7 bitangaje byabayeho mbere y’ivuka rya (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017, ni umunsi wa 202 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 163 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa gatanu. Kuri iyi tariki nibwo impirimbanyi ya politiki yo muri Afurika y’ Epfo Albert John Lutuli yatabarutse.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka:
356 mbere y’ivuka rya Yezu: Urusengero rwa Artemis rwari muri Ephesus, kimwe mu bintu 7 bitangaje byabayeho mbere y’ivuka rya yezu, rwasenywe n’aba arson.
365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu gihugu cya Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani(8)ugendeye ku bipimo bya Richter, Iki kiza cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.

1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u Bubiligi, ni we mwami wa mbere w’igihugu cy’u Bubiligi.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Colonel Claus von Stauffenberg na bagenzi be bari bafatanyije umugambi wo gushaka kwica Adolf Hitler ku itariki ya 20 Nyakanga 1944 ubwo hari nk’ejo hashize, biciwe i Berlin, mu gihugu cy’u Budage.
1954: Mu ntamabara ya mbere ya Indochina cyangwa ya Vietnam, I Geneva habereye inama yemeza ko Vietnam icikamo ibice bibiri, biba ibaho rya Vietnam y’epfo na Vietnam ya ruguru.

1960: Sirimavo Bandaranaike, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Sri Lanka, ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya mu mateka y’isi.
1977: Hatangiye intambara yamaze iminsi ine, yahuje igihugu cya Misiri na Libya.
1983: Bwa mbere mu mateka y’isi, hagaragaye igipimo gito cy’ubushyuhe mu buryo bukabije, ubu butita bwari ku gipimo cya -89.20 C.

2005: Ibisasu bine bya bombe byavumburiwe rimwe, mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London, ahahurira abagenzi. Ibi bitero byateguwe nyuma y’iminsi mike hakozwe ibindi bitero by’abiyahuzi. Hakivumburwa ibi bisasu, polisi y’u Bwongereza yaje no gufata abakekwaho kuba aribo byihebe byari byateguye ibi bitero.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga mu mateka.
1933: John Gardner,umwanditsi w’ibitabo by’inkuru ndende, imyandiko n’ubusesenguzi ukomoka muri America.

1939: John Negroponte, wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe.

1972: Korey Cooper, umuririmbyi ukomoka muri leta zunze ubumwe z’america
1989: Chelsie Hightower, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga
1967: Albert John Lutuli, uzwi cyane ku izina ry’Abazulu rya Mvumbi, yari umwarimu n’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yabaye Perezida w’ishyaka rya ANC (the African National Congress), yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

2004: Edward B. Lewis, umuhanga w’umunyamerika mu bumenyi bujyanye n’uruhererekana ruba hagati y’ibinyabuzima(Genetics), dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Daniel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa