skol
fortebet

Tariki 22 Nyakanga Umuryango wa Saddam Hussein wibuka ibyo Amerika wawukoreye muri 2003

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

None ni ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ni umunsi wa 203 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 162 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa gatandatu.
Mu byaranze iyi tariki mu mateka y’ Isi harimo ibyishimo kubarebaga amasiganwa y’ imodoka mu Bufaransa n’ agahinda ku bagabweho ibitero bigahitana abo mu miryango yabo barimo abo mu muryango wa Saddam Husein wigeze kuba Perezida wa Irak.
1456: mu ntambara ubwami bugari bwa Ottoman bwarimo (...)

Sponsored Ad

None ni ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ni umunsi wa 203 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 162 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa gatandatu.

Mu byaranze iyi tariki mu mateka y’ Isi harimo ibyishimo kubarebaga amasiganwa y’ imodoka mu Bufaransa n’ agahinda ku bagabweho ibitero bigahitana abo mu miryango yabo barimo abo mu muryango wa Saddam Husein wigeze kuba Perezida wa Irak.

1456: mu ntambara ubwami bugari bwa Ottoman bwarimo burwana mu burayi, ubwo umwami Mehmet II yarageze i Belgrade arwana, yaje gutsindwa n’umwami w’agateganyo w’ubwami bwa Hongiriya.

1793: Alexander Mackenzie yageze ku Nyanja ya Pacific aba umuntu wa mbere mu banditswe ubashije kwambukiranya amajyaruguru y’America.

1797: Mu ntambara y’impinduramatwara mu gihugu cy’u Bufaransa mu rugamba rwa Santa Cruz de Tenerife igitero cyahuzaga igihugu cya Espagne n’u Bwongereza, Ingabo y’ikirenga mu bwami bw’ubufaransa Rear-Admiral Nelson yarakomerekejwe ku kuboko baza no kuguca.
1894: Hatangijwe amasiganwa y’amamodoka mu gihugu cy’u Bufaransa, aya masiganwa yatangiriye mu Mujyi wa Paris abasiganwa berekeza i Rouen, uwitwa Jules-Albert de Dion akaba ariwe wasoje aya masiganwa ari uwa mbere.

1919: I San Francisco, muri Leta ya California ahazwi cyane nka Market Street habereye igitero gikomeye cya bombe, gihitana abantu icumi, abandi mirongo ine barakomereka.

1942: Muri Holocaust genocide yakorerwaga abayahudi, abayahudi babaga muri Ghetto ya Warsaw batangiye kwirukanwa.

2002: Igihugu cya Israel cyishe Salah Shahade, wari umuyobozi mukuru w’ingabo zo muri burigade izwi nka Izz ad-Din al-Qassam, wo mu mutwe wa politiki witwara gisirikare wa Hamas wo muri Palestine .

2003: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo mu mutwe wa 101st Airborne, mu bufatanye n’itsinda ry’ingabo z’inzobere (Special Forces), zagabye igitero gikomeye mu gihugu cya Iraki, ku rugo rwa Perezida Saddam Hussein. Iki gitero cyaguyemo abahungu ba Perezida Saddam Hussein Uday na Qusay Saddam Hussein al-Tikriti. Iki gitero cyaguyemo n’umwe mu bari bashinzwe kubarindira umutekano.

2005: Jean Charles de Menezes yishwe na polisi y’igihugu cy’u Bwongereza, ashinjwa kuba ari we wari wihishe inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye Umujyi wa London tariki 7 Nyakanga ndetse n’icyabaye tariki 21 Nyakanga mu mwaka w’2005.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga mu mateka.

1985: Takudzwa Ngwenya, umukinnyi wa rubgy ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
1992: Selena Gomez, umuhanzi ukina amafilimi ndetse akaba n’umuririmbyi w’injyana ya Pop, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2002: Felix, Igikomangoma cya Denmark

2013:Prince George, igikomangoma cya Cambridge

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga mu mateka.
2003: Wahome Muthahi, ukomoka mu gihugu cya Kenya, wamenyekanye cyane ku izina rya Whispers biturutse ku nyandiko yari ifite iri zina mu kinyamakuru The Daily Nation yakoreye guhera mu mwaka w’1982 kugera apfuye mu mwaka w’2003 .
2009: Peter Krieg, Umudage wari umwanditsi ndetse akanatunganyaga amafilimi.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu, Mariya Magadalina, Abd-al-Masih

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa