skol
fortebet

Tariki 27 Nyakanaga: Havutse umukinnyi ukomeye wa filimi watojwe na Bruce Lee

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 27 Nyakanga abakunzi ba filime bizihiza ivuka ry’umuhanga mu mafilime n’imikino njyarugamba wanatojwe na Bruce Lee "Donnie Yen"
Turi tariki ya 27 Nyakanga ni umunsi wa 208 w’umwaka mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi Uyu 157 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1214: Philippe II w’u Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye iBouvines yahuzaga ibyo bihugu byombi.
1605: Abafaransa babaye (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 27 Nyakanga abakunzi ba filime bizihiza ivuka ry’umuhanga mu mafilime n’imikino njyarugamba wanatojwe na Bruce Lee "Donnie Yen"

Turi tariki ya 27 Nyakanga ni umunsi wa 208 w’umwaka mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi Uyu 157 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka

1214: Philippe II w’u Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye iBouvines yahuzaga ibyo bihugu byombi.

1605: Abafaransa babaye Abanyaburayi ba mbere binjiye mu cyabaye ubu igihugu cya Canada aho bahise bafungura ubwami bw’ubukoloni bw’Abafaransa.
1675: Urupfu rwa Mareshali wa Turenne mu ntambara ya Salzbach mu Budage yagejeje ku musozo uruhererekanye rw’intsinzi zitandukanye z’Abafaransa, mu gutsinda ibihugu byari byishyize hamwe mu ntambara byarwanaga n’u Bufaransa.
1794: Mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa zatangiye mu 1789, Maximilien Robespierre yatawe muri yombi bitiza umurindi iyicwa ry’abanzi b’impinduramatwara 17,000.

1795: Espagne yasinye amasezerano y’amahoro hamwe n’u Bufaransa bwanabasubije igice cy’ ikirwa cya Hispaniola bwari bwarigaruriye.
1839: Habaye intambara y’ibiyobyabwenge (Guerre de l’Opium) hagati y’u Bushinwa n’u Bwongereza nyuma y’uko u Bushinwa bufashe ibiyobyabwenge byavaga mu Bwongereza bukabyangiza.

1884: Gutandukana byatangiye mu Bufaransa hagati y’abashakanye.
1909: Orville Wright umwe mu bakoze indege bwa mbere muri Leta zunze ubumwe z’America, yaciye agahigo ko kumara mu ndege mu kirere mu gihe cy’isha imwe n’iminota 12 byabereye mu kirere cya Virginie.
1915: Habaye impinduramatwara muri Haïti.

1953: Intambara yo muri Koreya yararangiye ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro hagati ya Leta zunze ubumwe z’America, Ubushinwa, na Koreya ya Ruguru, gusa uwari perezida wa Koreya y’epfo, Syngman Rhee yanze gushyira umukono kuri aya amasezerano.

1954: Misiri n’ibihugu by’u Bwongereza byumvikanye ku gusubiza ubunigo bwa Suez Misiri bwari bumaze imyaka 72 mu biganza by ‘Abongereza.
1965: Indege za Amerika zatangiye urugamba rwazo rwo gutera za misile mu majyaruguru ya Vietnam.

1985: Perezida Milton Obote yavanywe ku butegetsi bwa Uganda aho jenerali Tito Okello yahise aba umukuru w’igihugu nyuma y’iminsi ibiri.
2012:
Hatangijwe imikino ya Olympike y’umwaka wa 2012.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga mu mateka.

1768: Charlotte Corday (Charlotte de Corday d’Armont), wamenyekanye nyuma yo kwicira aho yogeraga uwo mu bwoko bw’abanyamisozi mu Bufaransa( montagnard) Jean-Paul Marat umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihe.
1963: Donnie Yen, umushinwa ufite n’inkomoko muri Hong Kong, umukinnyi w’icyamamare mu mafilime, kuyayobora ndetse akaba n’umuhanga mu mikino ya martial art. Donnie Yen afite uburebure bwa 1.73m, akaba umuhanga cyane mu mikino njyarugamba nka Taekwondo afitemo umukandara w’umukara kuri Belt ya 6. Afite kandi umukandara w’umukara mu mikino ya Judo. Amazina ye nyakuri ni Yen Chi Tan

1979: Sidney Govou, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga mu mateka.
432: Célestin I, Papa kuva muri 422
1844: John Dalton, umuhanga mu butabire no mu bugenge ukomoka mu Bwongereza.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu, Clément, Désiré na Nathalie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa