skol
fortebet

Tariki ya 30 Nyakanga ni umunsi w’Ubushuti, reba ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 30 Nyakanga, ni umunsi wa 211 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 154 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
1502: Christophe Colomb wavumbuye Amerika akitirirwa igihugu kihabarizwa cya Columbiya yageze muri Guanaja muri Bay Islands , agera muri Honduras mu rugendo rwe rwa kane yakoze agenda avumbura uduce tumwe tw’isi. 1629: Umutingito ukaze muri Naples mu Butaliyani wahitanye abantu barenga ibihumbi 10.
1756: Muri St Petersburg, Bartolomeo Rastrelli yashyize ahagaragara (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 30 Nyakanga, ni umunsi wa 211 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 154 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

1502: Christophe Colomb wavumbuye Amerika akitirirwa igihugu kihabarizwa cya Columbiya yageze muri Guanaja muri Bay Islands , agera muri Honduras mu rugendo rwe rwa kane yakoze agenda avumbura uduce tumwe tw’isi.
1629: Umutingito ukaze muri Naples mu Butaliyani wahitanye abantu barenga ibihumbi 10.

1756: Muri St Petersburg, Bartolomeo Rastrelli yashyize ahagaragara inyubako nshya yitiriwe Catherine Palace yitiriwe umwamikazi Elizabeth.
1930: Muri Montevideo, Uruguay yatwaye igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru ku nshuro ya mbere.

1945: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, ubwato bw’u Buyapani bwararohamye bwica abagera kuri 883 bari baburimo
1965: Perezida wa Amerika Lyndon B. Johnson yasinye itegeko rijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi
1971: Boeing ya All Nippon Airways Boeing 727 na Japanese Air Force F-86 zaguye mu gace ka Morioka, Iwate, Japan zihitana abantu 162.
2000: Perezida wa Venezuela Hugo Chávez yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu

2006: Mu ntambara ya Libani, abasivile 28 barishwe harimo abana 16 bishwe n’indege ya Isiraheli.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga mu mateka.
1809: Charles Chiniquy, umupadiri ukomoka muri Canada waciwe na kiliziya gaturika akaza kwigisha amahame ayirwanya

1863: Henry Ford, wakoze imodoka n’uruganda rwazo rwa Ford Motor Company
1947: Arnold Schwarzenegger, umugabo ukomka muri Autriche ariko ufite ubwenegihugu bw’america, ni umukinnyi ukomeye w’amafilime, akaba n’umunyapolitiki wabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California muri Leta Zunze ubumwe z’America.

1947: William Atherton, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.
1947: Jonathan Mann, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurwanya SIDA, mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga mu mateka.

1094: Berthe wa Hollande, umwamikazi w’u Bufaransa , umugore wa Philippe I
1718: William Penn washinze leta ya Pennsylvanie
1898: Otto von Bismarck, wayoboye u Budage akanabufasha kwiyunga
1912: Meiji, umwami w’abami w’u Buyapani kuva 1867
1930: Hans Gamper, umugabo wikoreraga ukomoka mu Busuwisi washize ikipe ya FC Barcelone

1961: Domenico Tardini, Karidinali ukomoka mu Butaliyani wabaye umunyamabanga wa Leta ya Vatikani kuva 1944.
1964: Jürgen Klinsmann,umukinnyi wa football ukomoka mu Budage.
2005: John Garang de Mabior, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Sudani, wayoboraga umutwe w’inyeshyamba zizwi nka Sudan People’s Liberation Army kuva mu mwaka w’1982 kugeza mu 2005, mu ntambara yakurikiwe n’imishyikirano y’amahoro. John Garang yabaye Visi Perezida wa Sudan kuva muri Mutarama mu mwaka w’2005 kugera muri Nyakanga y’uwo mwaka, amaze gupfira mu mpanuka y’indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa