Kigali

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima na nyina

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 4986

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare nyuma yo kurokora uruhinja rwari rumaze gushyingurwa na nyina rukiri ruzima,wabikoze abitewe no gutinya ababyeyi be.

Ubwo Ping Pong yageraga aho uru ruhinja rwari rumaze gushyingurwa,yamotse cyane ndetse yanga kuhava kugera ubwo nyirayo yaje kureba impamvu iri kumoka acukuye asanga ni uruhinja bahashyinguye ahita ahuruza abaturanyi barujyana kwa muganga rurarokoka.

Nyina w’uyu mwana ngo yari afite imyaka 15 y’amavuko ariyo mpamvu yahisemo kumwica amushyinguye ari muzima nyuma yo gutinya ko ababyeyi be bamumerera nabi bamuziza ko yabyaye akiri muto.

Abatuye mu gace ka Ban Nong Kham batabajwe nyuma yo kubona uru ruhinja,barujyana kwa muganga,ku bw’amahirwe basanga rukiri ruzima.

Usa Nisaikha nyiri iyi mbwa Ping Pong,yavuze ko yavunitse ukuguru nyuma yo kugongwa n’imodoka,ariko yanze kuyirukana kubera ubudahemuka igira ndetse ngo imufasha mu kazi ko kuragira inka ze.

Nyina w’uru ruhinja yahise atabwa muri yombi ndetse yashikirijwe ubugenzacyaha bumushinja icyaha cyo guta umwana no kugerageza kumwica.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 212 0

Abapadiri basomeye muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya bambaye...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 993 0

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera...

Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 4113 0

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege...

Igikomangoma Harry cyishimiye ko giheruka kwibaruka umwana w’umuhungu witwa...
16 June 2019 Yasuwe: 5156 1

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 5738 0

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo...

Polisi yo mu gace ka Donda T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi...
15 June 2019 Yasuwe: 7464 0