skol
fortebet

Tunisia:Abakobwa batarashinga ingo bakomeje kwitereshaho ’akarangabusugi’

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tunisia umubare munini w’abakobwa batakaje ubusugi bakomeje kugana umuganga usubizaho akarangabusugi kugira ngo umunsi bageze mu rugo rwabo batazirukanwa n’abagabo babo.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari bamwe mu bakobwa bagiye bashinga ingo ariko ntibamare igihe mu ngo bashinze bitewe n’uko abagabo babo babirukana kubera ko basanga baratakaje ubusugi bakiri bato.
Ngo mu gihugu cya Tunisia abasore bashaka gushinga urugo bifuza gushyingiranwa n’umukobwa ukiri isugi bisa n’umuhigo ku (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tunisia umubare munini w’abakobwa batakaje ubusugi bakomeje kugana umuganga usubizaho akarangabusugi kugira ngo umunsi bageze mu rugo rwabo batazirukanwa n’abagabo babo.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari bamwe mu bakobwa bagiye bashinga ingo ariko ntibamare igihe mu ngo bashinze bitewe n’uko abagabo babo babirukana kubera ko basanga baratakaje ubusugi bakiri bato.

Ngo mu gihugu cya Tunisia abasore bashaka gushinga urugo bifuza gushyingiranwa n’umukobwa ukiri isugi bisa n’umuhigo ku buryo iyo arongoye umukobwa utari isugi batamarana kabiri ndetse n’imiryango yabo irabashyigikira cyane kuri ibi.

Bitewe n’uko umubare munini wa bamwe mu bakobwa bakomeje kwirukanwa nta gihe kinini bamaze mu rugo bashinze, abakobwa batararushinga bagize ubwoba kuburyo bahisemo gutangira gushaka abaganga basubuzaho aka gahu kagaragaza ko umukobwa akiri isugi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko bimwe mu bigo by’ubuvuzi byigenga bitanga iyi serivise ndetse na bamwe mu baganga bazwiho gukora iyi serivise ngo bari kwakira umubare munini w’abakobwa umunsi ku wundi.

Iyi serivise yishyurwa amadorari asaga 400 (uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 300.)

Umwe mu baganga waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko mu cyumweru kimwe gusa ashobora kwakira abakobwa bagera kuri babiri, ngo mu byo bamuganiriza ni uko badashaka kuzasenya urugo ubwo bazaba bageze igihe cyo kurushinga.

Ibitekerezo

  • ububwose muganga akogahu agakurahe?
    kwarimana irema umuntu

    Ntagahu bakoresha bokoresha urushinge nu budodo basiga akenge gato ko kwihagarika bakobwa bacu namwe murabikeneye ngo tubafashe?

    Andika Igitekerezo Hano baziyizire mu URWANDA

    Andika Igitekerezo Hano abomurwanda nange bazanshake mbahindure amasugi nabagore iyo babishaka nabombahindura amasugi ngesimpenda

    Andika Igitekerezo Hano abomurwanda nange bazanshake mbahindure amasugi nabagore iyo babishaka nabombahindura amasugi ngesimpenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa