Kigali

Tunisia: Batoye itegeko ryemerera umukobwa gushaka umugabo utari umuyisilamu

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2017 Yasuwe: 1667

Tariki 14 Nzeli 2017, wahindutse umunsi utazibagirana ku bagore n’ abakobwa bo mu gihugu cya Tunisia kuko basubijwe uburenganzira bwo gushakana n’ umusore cyangwa umugabo utari umuyisilamu.

Hari hashize imyaka 44, nta mukobwa cyangwa umugore wo muri Tunisia wemerewe gusezerana mu mategeko n’ umugabo wo mu rindi dini ritari isilamu.

Umugabo w’ Umunyamahanga wifuzaga kurongora umunyatuniziyakazi nawe byamusabaga kuba ari umuyisilamu cyangwa kwemera kuba umuyisilamu.

Perezidante w’ ishyirahamwe ry’ Abanyatuniziyakazi baharanira demukarasi, Monia Ben Jémia, yishimiye kuba umunyatuniziyakazi agiye kujya ahitamo umugabo we adahuye n’ imbogamizi y’ idini. Yagize “Ni insinzi”

Iri tegeko ritowe nyuma y’ iminsi mike Minisitiri w’ ubutabera muri Tuniziya yandikiye inzego n’ ibigo bya Leta asaba ko inyandiko zibuza umunyatuniziyakazi gushakana n’ umugabo cyangwa umusore wo mu rindi dini ziteshwa agaciro.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’ imyaka 13 yatumye gare ya moshi itica abantu barenga...

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko yahawe ibihembo nyuma yo gutabara...
24 June 2018 Yasuwe: 6909 0

Umunyamideli wasutswe aside mu isura yashyize hanze amafoto agaragaza uko...

Umukobwa w’Umwongereza usanzwe ari umunyamideli witwa Resham Khan wasutswe...
24 June 2018 Yasuwe: 4396 0

Umugore utangaje yafotowe ari gukorera imikino ya Yoga hafi y’imanga ndende...

Umugore utamenyekanye ariko benshi bise igiharamagara,yafotowe amafoto ari...
24 June 2018 Yasuwe: 2969 1

Abanyamideli b’Abongereza batangaje benshi kubera utwenda dukurura abagabo...

Abanyamideli bamamaza imyenda y’imbere b’Abongereza bifotoje bambaye utwenda...
24 June 2018 Yasuwe: 2364 0

Umugore yasize umwana mu modoka ajya ku kazi agarutse asanga...

Umugore witwa Nicole Engler w’imyaka 38 ukomoka muri USA yakoze amahano ubwo...
23 June 2018 Yasuwe: 2933 0

Umukobwa watandukanye n’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yatangije irushanwa...

Umukobwa witwa Olga Buzova w’imyaka 32, watandukanye n’umukinnyi witwa...
23 June 2018 Yasuwe: 2766 0