skol
fortebet

U Buhinde:Abuzukuru be bose barapfuye, Umusaza w’imyaka 182 aracyahumeka

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Umusaza ukomoka mu majyaruguru y’Igihugu cy’u Buhinde atangaza ko atiyumvisha ukuntu amaze imyaka 182 agihumeka umwuka w’abazima mu gihe hari abandi arusha imyaka bapfuye, we yibaza icyo yahaye Imana.
Uyu mukambwe yibaza niba urupfu rwaramwibagiwe cyangwa niba ari udapfa nk’uko bikunze kuvugwa.
Mahashta Mûrasi, wavutse muri Mutarama 1835, yujuje imyaka 182 y’amavuko, akiri ku Isi. Abasha kuvuga neza ijwi rikumvikana. Umutwe utambirije imvi nyishi, ubwanwa bwinshi, uruhuru rwe rugaragara (...)

Sponsored Ad

Umusaza ukomoka mu majyaruguru y’Igihugu cy’u Buhinde atangaza ko atiyumvisha ukuntu amaze imyaka 182 agihumeka umwuka w’abazima mu gihe hari abandi arusha imyaka bapfuye, we yibaza icyo yahaye Imana.

Uyu mukambwe yibaza niba urupfu rwaramwibagiwe cyangwa niba ari udapfa nk’uko bikunze kuvugwa.

Mahashta Mûrasi, wavutse muri Mutarama 1835, yujuje imyaka 182 y’amavuko, akiri ku Isi. Abasha kuvuga neza ijwi rikumvikana. Umutwe utambirije imvi nyishi, ubwanwa bwinshi, uruhuru rwe rugaragara nkurukanyaraye cyane.

Akiri ingimbi yakoze akazi ko gusana inkweto zacitse. Indian Official, Ikinyamakuru gisohoka buri munsi mu gihugu cy’U Buhinde, kivuga ko impapuro uyu musaza afite zigaragaza ko yavukiye mu cyaro cya Bangalore ku itariki ya 06 Mutarama 1835.

Guiness World Records,igitabo cyandikwamo abaciye uduhigo bakiri ku Isi, kigaragaza ko uyu musaza ariwe muntu mukuru mu myaka ukiri ku Isi ugihumeka umwuka w’abazima.

Uyu musaza yabaye igihe kinini mu gace ka Vârânasî mu 1903 . Yatangiye gukora imirimo iciriritse irimo no kudoda inkweto kuva 1957 kugeza agize imyaka 122 y’amavuko, ubwo yumvaga atagifite imbaraga zo gukomeza gukora ako kazi.

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru uyu musaza yatangaje ko abazukuru be bose bapfuye mu gihe we agihumeka.

Yagize ati "Maze igihe kinini ku isi, abazukuru banjye bose bitabye Imana...Ndumva mfite ikizere cyo gukomeza kubaho...Namwe mugerageza gushakisha mu bitabo murebe nta muntu wigeze apfa afite imyaka 150, cyangwa ari munsi 170. Kuri iyo ngingo rero bituma numva ndi umuntu udapfa udashobora guhangarwa n’urupfu."

Impapuro zo kwa muganga ndetse n’iz’ubuyobozi byemeza neza igihe uyu musaza. Nta gihe kizwi uyu musaza aherukira kwa muganga kuko n’umuganga [Mister Mûrasi] wamuvuye mu 1971 nawe yitabye Imana.

Aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa