Kigali

U Buhinde: Byabaye urugamba gukura mu ishyamba umwana w’ umukobwa wari umaze imyaka 10 mu muryango w’ inguge

Udushya   8 April 2017 Yasuwe: 8703 0

Mu gihugu cy’ u Buhinde umwana w’ umukobwa ufite imyaka cumi na yabonywe mu ishyamba amaze imyaka 10 aba mu muryango w’ inguge.

Uwo mwana yabonetse muri Mutarama uyu mwaka, abonywe n’ abantu barimo gutashya inkwi zo gucana. Abo bantu batashyaga bahise bahamagara polisi yo muri ako gace, iraza itandukanya uwo mwana n’ umuryango w’ inguge gusa ibinyamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko byabaye urugamba rutoroshye gutandukanya uwo mwana n’ inguge zari zimaze imyaka 10 zimurera.

Uwo mwana yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi aho ngo akurikiranwe n’ abaganga.

Afite imico nk’ iy’ izo nyamaswa kuko agendesha amaboko n’ amaguru kandi akaba atazi kuvuga.

Mu gihe amaze akurikiranwa n’ abaganga arinako atozwa imico y’ abantu hari bimwe yatangiye kugenda amenya nko kwitamika akoresheje akaboko gusa ngo ajya acishamo akongera akarira hafi akoresheje umunwa. Uwo mwana kandi ngo atangiye kujya yumva ibyo abantu bavuga agacishamo agaseka.

Dinesh Tripathi, umupolisi wakuye uyu mwana mu ishyamba yabwiye ibiro ntaramakuru bw’ Abanyamerika Associated Press ko bataramenya uko uwo mwana yageze muri uwo muryango w’ inguge. Polisi ivuga yatangiye iperereza ngo hamenyekane inkomoko y’ uwo mwana.

Bikekwa ko uwo mwana yaba afite imyaka iri hagati y’ 10 na 12. Yatoraguwe afite ibikomere ku mubiri kandi atambaye.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Tariki 23 Nyakanga isobanuye byinshi ku ntandaro y’ intambara ya mbere y’...

Ibyaranze tariki ya 23 Nyakanga birimo kuba Autriche-Hongrie yarahaye...
23 July 2017 Yasuwe: 357 0

Umukozi wo mu rugo wari ugiye kuroha abana muri Nyabarongo yasabiwe...

Umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu...
23 July 2017 Yasuwe: 4427 1

Umunyarwandakazi wifotoye igitsina akagishyira hanze ari gutamaza n’abahungu...

Umutoniwase Sandrine watunguranye ku munsi w’ejobundi ubwo yigaragazaga ku...
23 July 2017 Yasuwe: 22876 9

Tariki 22 Nyakanga Umuryango wa Saddam Hussein wibuka ibyo Amerika...

None ni ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ni umunsi wa 203 mu minsi...
22 July 2017 Yasuwe: 2318 0

Yiyemeje guca abajura mu Rwanda akoresheje imbaraga z’abakurambere

FOTO:Igihe Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ku myaka ka ye 37...
21 July 2017 Yasuwe: 2442 1

KICUKIRO: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwiba akayabo akanaroga nyirabuja...

Nyuma yo kujyana ikirego cye kuri polisi, umugabo witwa Innocent Mugabo...
21 July 2017 Yasuwe: 5949 7