Kigali

U Buhinde: Umusore yatwitse umukunzi we wamubenze

Udushya   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 December 2017 Yasuwe: 354

Sandhya Rani, umukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yatwitswe n’umusore bakundanaga amushinja kumubenga.Uyu mukobwa yanze uyu musore amubwira ko badashobora kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu musore avuga ko yatwitse uwahoze ari umukunzi we nyuma y’uburakari yagize akimara kumva ko yamuhakaniye ko bazabana nk’umugabo n’umugore.Ngo ni ibintu atari kwihanganira abona uyu mukobwa yakunzwe n’undi musore.

Ikinyamakuru The News kiravuga ko ibi byabereye mu mujyepfo y’igihugu cy’u Buhinde,kivuga ko uyu musore yabanje kuganira n’uyu mukobwa mbere y’uko akora igikorwa cy’ubunyamaswa nk’uko Polisi yabitangaje.

Abaturanyi b’uyu mukobwa bahamya ko babanje kuganira bisanzwe ariko ngo uko iminota yicumaga niko umusore yakomezaga kugaragaza umujinya udasanzwe batangira kumva intonganya.

Ngo uyu musore akimara kumva ko umukobwa yamubenza yamusutseho Poteroli yari yagiye yitwaje maze arakongeza kugeza uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yitabye Imana.

Kuri ubu Polisi yo mu mujyi aho ubu bwicanyi bwabereye yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu musore witwa Sai Karthik watwitse umukunzi we.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yarize ayo kwarika ubwo yamenyaga ko umugabo we amaze gusambana...

Umugore witwa Brandi Maxiell w’imyaka 35 yaririye imbere y’abanyamakuru ubwo...
20 September 2018 Yasuwe: 290 0

Inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 4 wasambanyijwe akagirwa intere n’abantu...

Polisi yo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yatangiye ikirego cy’umuntu utazwi...
20 September 2018 Yasuwe: 996 0

BIRABABAJE:Umugabo yafatanywe ibice 21 by’ibitsina by’abagore

Muri Afurika y’Epfo hatangijwe urubanza rw’umugabo ukomoka muri Danemark...
20 September 2018 Yasuwe: 1513 0

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gukorakora umwana utarageza ku...

Umushoferi wa bisi utavuzwe izina ari mu mazi abira kubera amashusho...
19 September 2018 Yasuwe: 3931 1

Hagaragajwe urutonde rushya rw’ibihugu 25 bifite igisirikare gikize kurusha...

Ubudahangarwa no gukomera kw’igihugu gushingira ku ngingo zirimo kugira...
19 September 2018 Yasuwe: 4620 0

Stormy Daniels waryamanye na perezida Trump yandagaje bikomeye igitsina...

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni Stormy Daniels yanditse mu gitabo cye ko...
19 September 2018 Yasuwe: 3348 0