skol
fortebet

U Bushinwa: Hakozwe ibikinisho byo kunezeza abagabo mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Hashingiwe ku kuba mu Bushinwa umubare w’abagabo ukomeza kuzamuka kurusha umubare w’abagore hakozwe ibikinisho byo kunezeza Abagabo mu gihe bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi bikinisho bibasha kuvuga, koza ibyombo bikoresheje imashini no gucuranga radio.Abakoze ibi bikinisho bavuga by’umwihariko bwakoreye gukoreshwa n’abagabo bashaka gutera akabariro.
Ibi bikinisho byakozwe n’uruganda Exdoll mu rwego rwo gufasha abagabo bakiri ingaragu, abashaje, abafite ubumuga.Mu basaga miliyari (...)

Sponsored Ad

Hashingiwe ku kuba mu Bushinwa umubare w’abagabo ukomeza kuzamuka kurusha umubare w’abagore hakozwe ibikinisho byo kunezeza Abagabo mu gihe bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi bikinisho bibasha kuvuga, koza ibyombo bikoresheje imashini no gucuranga radio.Abakoze ibi bikinisho bavuga by’umwihariko bwakoreye gukoreshwa n’abagabo bashaka gutera akabariro.

Ibi bikinisho byakozwe n’uruganda Exdoll mu rwego rwo gufasha abagabo bakiri ingaragu, abashaje, abafite ubumuga.Mu basaga miliyari n’ibihumbi 400 batuye U Bushinwa, abagabo barengaho miliyoni 33 n’ibihumbi 600 ku mubare w’abagore.

Ibi byose byatewe n’uko mu 1970 hasohotse itegeko mu Bushinwa risaba buri muryango kutabyara abana benshi basabwa kutarenza umwana umwe, ibi byatumye abaturage bumvira Leta n’abashaka kubyara bakibyarira abahungu gusa.

Ibikinisho byamaze gutunganywa

Harimo n’abahitagamo gukuramo inda bamenyeko batwite inda y’umukobwa.Igitekerezo cyo gukora ibi bikinisho cyanavuye kuri uyu mubare w’abahungu bakura bakabura abo barambagiza ngo barushinge.

Wu Xingliang umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Exdoll yatangaje ko n’ubwo ibyo bikinisho byakozwe hagendewe ku byifuzo by’abagabo ariko ko binafite indi mimaro itandukanye.

Ati “Ubushinwa bufite umubare muto cyane w’abagore, ibituma tubona abakiriya benshi. Ariko ntabwo ibikinisho dukora bikoreshwa imibonano mpuzabitsina gusa. Bishobora kuganiriza umuntu mu buryo bwihariye kandi bigafasha no mu mirimo yo mu rugo. Mu gihe kizaza turateganya no kuziha ubushobozi bwo gufasha mu buvuzi bw’ibanze.”

Igikinisho kimwe kigura amayero 3200 (akabakaba miliyoni 3 n’igice z’amanyarwanda).Iki gikinisho kikaba gifite murandasi ya WiFi ikaba ariyo ituma nyiracyo abasha kugikoresha ibyo yifuza

Ibitekerezo

  • Ibi ni bimwe mu bintu byerekana ko imperuka iri hafi nubwo benshi batemera imperuka.Imana yaturemye,niyo yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Izi robots abashinwa bakora kugirango abantu bajye bazisambanya,ni icyaha kimeze nk’ubundi busambanyi.Mu kigereki,ubusambanyi ni "porneia".Harimo ubusambanyi busanzwe,homosexuality,gusambanya inyamaswa,gusambanya robots,etc...Abantu bose bakora porneia,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.
    Nubwo abanyamadini bababeshya ko baba bitabye imana.

    Iyi gusa twibuke ko ari imwe mu myemerere itandukanye. So, tujye rero tuzirikana ko iyobokamana ryose ridashingira kuri bibiliya. Gusa uwemera bibiliya agakora ibinyuranye nayo we imubwirako azabona ishyano.

    Ku rundi ruhande ariko usambanya ib8 bipupe aruta udusambanyiriza abana cg abagore kuko siwe uba wihemukiye gusa. Ahubwo nibabikore vuba banabikature babizane muri africa

    Ndasubiza wowe witwa FeeloZof.Nibyo koko ntabwo abantu benshi bemera Bible.Harimo n’Abaslamu,bigisha ko umuntu yatunga abagore 4.Mu gihe Yesu yadusabye gutunga umugore umwe gusa.Muhamadi wanyu,yapfuye asize abagore 9,udashyizemo inshoreke nyinshi yarongoraga nkuko History ibivuga.Menya ko Ibitabo byinshi bivuga ko bituruka ku mana,harimo na CORAN,imana itabyemera.Nuko mwanga "gusesengura" ,mwasanga nta kindi gitabo gituruka ku mana,uretse BIBLE.Menya kandi ko abantu bose bali mu madini y’ikinyoma imana itabemera kandi izabarimbura ku munsi w’imperuka.Niyo mpamvu imana idusaba "kuyasohokamo" hakiri kare (Ibyahishuwe 18:4).

    Abahungu murungutse nago kirya nanda zitateganyijwe nakurya namavuta .....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa