skol
fortebet

Ubu ni ubuhamya burambuye bw’uyu mugore yivugira uburyo yasambanye n’abagabo 7 mu masaha 24 gusa ariko ntiyashira Ipfa[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore uvuga ko amaze kuryamana n’abarenga 1000 Crystal Warren avuga ko yigeze kuryamana n’abagabo 7 mu masaha 24 ariko n’ubundi ntiyashira ipfa ndetse irari ryo gushaka imibonano mpuzabitsina cyane rirushaho kwiyongera.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 42, ngo nta kindi yitekerereza kenshi mu buzima bwe uretse gutera akabariro, n’ubwo nta mugabo wemewe afite.

“Benshi bakunda kwitiranya gukunda imibonano birenze (sex addiction) ko ari iby’abagabo gusa, nyamara ni ukwibeshya, njye mba nitekerereza ku bitsina umunsi wose” ni amagambo ya Crystal Warren yatangarije ikinyamakuru Mirror cyo mu bwongereza.

Crystal yibera ahitwa Brighton mu majyepfo y’uburasirazuba y’Ubwongereza, n’ubwo yavukiye ahitwa Somerset. Ababyeyi be batandukanye afite imyaka 5 gusa, ubu twakwita uburwayi afite avuga ko ari imwe mu ngaruka zo gutana kwa se na nyina.

Uyu mugore ukora mu bucuruzi nka (gestionnaire de vente au détail), gukundana bifite intego yagiye agira mu myaka 20 na 30 ntibyigeze biramba. Akavuga ko ari ingero mbi yabonye akiri muto.

Ku myaka 15 mu ishuri ryisumbuye ngo nibwo yatakaje ubusugi bwe, kuva ubwo ngo yibaza ko aribwo iryo pfa ahorana ryatangiye, ngo yakomeje kujya aryamana n’insoresore bahuraga, gusa ku myaka 17 yari amaze kuryamana n’abasore 40.

“Natekerezaga ko n’abandi bakobwa iwacu nabo bakoraga nkanjye, sinari nzi ko abagabo 40 barenze abo umugore umwe yaryamanye nabo mu buzima bwe bwose, icyo niyumviraga ni uburyohe muri ziriya gahunda” Crystal Warren.

Crystal Warren ariko avuga ko igihe cyose yirindaga cyane, kugeza n’ubu ngo ntawuramutera inda, ndetse nta n’ibirwara byandurira muri uriya murimo arahura nazo.

Kuva ku myaka 17 ngo yatangiye kwinjira mu mazu y’urubyiniro, aha ngo yahabonaga benshi bamumara inyota ye, ariko ngo benshi nanone nyuma y’iryo joro ntiyongere kubaca iryera.

Muri week end, ava mu rugo hakeye akajya muri za Café n’utubari gushaka insoresore zo kuzana murugo, ariko ngo inyota ikaguma ari yayindi ku wundi munsi.

Ku myaka 22 ngo yabonye umukunzi, Mark,19. “Twahuriye mu rubyiniro, iryo joro kandi twarararanye, namubwiye uburyo nikundira gutera akabariro, araseka. Nyamara njye nabishakaga inshuro nk’eshanu ku munsi, ntangira kujya mu byutsa hagati mu ijoro ndetse akaba aricyo cyambere dukora mu gitondo, hashize iminsi ambwira ko atabasha kumpa icyo nifuza, nyuma y’umwaka umwe yihangana, yarigendeye kuko ntiyari kumpaza”

Mu gihe atari afite umukunzi, ngo byarushijeho gukomera. “Umunsi umwe wankomereye, naryamanye n’abagabo 7 mu masaha 24, byari bikomeye, nari nzi ko inyota ishize, ariko ashwi!”

Crystal Warren yigeze kuryamana n’abagabo 7 mu masaha 24 n’ubundi ntiyashira irari

Ku myaka 24, yimutse aho yavukiye, yerekeza Brighton aho atuye ubu, anahabona umusore w’inshuti wari ufite imyaka 21 ubwo we yari ageze 26.

Uyu musore ngo yaje kumukundira ko bateraga akabariro inshuro 5 ku munsi nta kibazo. Uyu musore ngo yamusanganga ku kazi maze bakihina mu bubiko bwaho bakitunganya.

“Ibintu byari byiza cyane igihe cy’umwaka wose, mbere y’uko menya ko uyu munsore yancaga inyuma, byarambabaje cyane, ndetse bituma dutandukana” Crystal .

Yikomereje ubuzima bwe bwo gusambana kenshi na benshi, ageze ku myaka 35 yabonye ko bagenzi be bubatse ingo, bafite imiryango, mu gihe we ngo yari amaze kuryamana n’abagabo 400.

“ Iyo nababonaga nabonaga bitangaje, njye ngashishikazwa no kumenyana n’abagabo bashya, cyane cyane insoresore. Sinari ngishaka kujya mu rubyiniro cyangwa aho benshi bateranira, icyo nabaga nishakira ni umugabo ako kanya, kandi sinari nkibabona aho” Crystal Warren

Ariko nanone mu rubyiniro niho yahuriye n’umukunzi wa gatatu, Mike, ari nawe wanyuma, “ nari mfite imyaka 35, Mike 25, sinashoboraga kumurekura. Naryamanye n’abagabo 1000, ariko akabariro na Mike kari injyanamuntu”

Mike ngo barahuzaga cyane. “ Mu myaka ine, nari nziko nabonye umugabo uhaza irari ryanjye. Mike naramukundaga. Ariko kumenyera abagabo benshi nibyo byankozeho. Ntangira kuryamana n’abandi rwihishwa mu gihe cy’umwaka wose”

Nyuma Mike ngo yaje kubimenya, maze arababara cyane ndetse bibaviramo gutandukana. Crystal akavuga ko yicuza cyane kuba yarahemukiye Mike.

Uyu mugore (kubera imyaka kuko atarabyara) ngo nawe azi neza ko arwaye iyi ndwara yo kwimariramo gukunda ibitsina, ariko ngo ntabasha kugana abahanga ngo bamuvure kuko imibonano mpuzabitsina imuha ibyishimo no gutuza muri we.

Ubu akaba atakibashije kugenda mu muhanda ahiga insoresore, ahubwo asaba akanabona uwifuza ko baryamana akoresheje imbuga za interineti. Igitangaje ariko ni uko uyu mugore adakina za filimi z’urukozasoni.

Asoza ubu buhamya bwe yahaye Mirror.co.uk ati: “Ndumva igihe abagabo batangiye kujya bambwira ngo OYA aribwo nzahagarika iyi nyota yanjye. Ndabizi ko benshi bumva ko ndi umuntu mubi cyane, ariko rwose munyumve neza, nanjye sinishimiye uko mbayeho uku”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa