skol
fortebet

Ubuhamya bw’umugore wavutse nta gitsina agira agakorerwa ikindi mu nyama bamukase ku kuguru bwaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Joanna Giannouli w’imyaka 29 ukomoka mu Bugereki yababaje benshi mu bumvise ubuzima bubi yatewe no kuvuka nta gitsina agira bigatuma abasore bose bakundanye nawe bamwanga.

Sponsored Ad

Joanna usigaye aba mu Bwongereza yavuze ko yavukanye indwara yitwa Mayer Rokitansky Küster Hauser (MRKH),idakunze kubaho ifunga igitsina cy’umugore byatumye yitabaza inzobere mu buvuzi zimukorera ikindi zifashishije zimwe mu nyama zo ku kuguru kwe.

Yagize ati “Nabajije mama impamvu ntajya mu mihango nk’abandi bakobwa tungana.Yanjyanye kwa muganga bansaba gukuramo imyenda urebeye inyuma wabonaga nta kibazo mfite gusa kubera ko nari nkiri muto ntabwo bigeze bankorera ibizamini ku bice by’imbere.

Ngize imyaka 16 nabwo sinabonye imihango bituma mama ajyana kwa muganga bansuzuma ibice by’imbere.Muganga yambwiye ko igitsina cyanjye gifunze kidashobora gufunguka.Uburwayyi nari mfite nta handi hantu nari narabwumvise ndetse nagiye kuri Internet gushaka amakuru,sinagira icyo menya.Namaze igihe kinini nta muntu uziko mfite icyo kibazo.”

Joanna yavuze ko nyuma yabwiye zimwe mu nshuti ze ikibazo afite kubera ko yari agiye kubagwa kugira ngo ahabwe igitsina gishya ndetse ubwo yari afite imyaka 18 muri 2007, yakorewe operation bamuha igitsina gishya bifashishije inyama zo ku kuguru kwe.

Joanna yavuze ko nyuma yo kubagwa ndetse no guhabwa igitsina gishya yagize uburibwe bwinshi ndetse buri gice cy’umubiri cye cyaramubabazaga.

Yagize ati “nyuma yo kubagwa nari mfite uburibwe bwinshi cyane.Nadodeshejwe indodo 60 ku kuguru aho bakase inyama zo kunkorera igitsina.Sinashoboraga kwicara,kujya mu bwiherero kubera uburibwe.”

Igitsina uyu mukobwa yahawe cyari gito ndetse gifunganye byatumye abaganga bamuha imiti n’ibikinisho byo kucyagura kugira ngo kibe kinini.Yagiye akoresha ibikinisho bito,kigenda kimenyera kugeza ubwo kigize ubunini buhagije.Joanna yavuze ko yakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ku myaka 19.

Yagize ati “Nakoze imibonano mpuzabitsina ya mbere ku myaka 19.Narababaye cyane,mpitamo gukomeza gukoresha ibikinisho kugira ngo ikibazo gikemuke neza.

Joanna yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe ariko buri muhungu wese wamuteretaga akamenya ikibazo cye yahitaga amaureka akigendera.

Yagize ati “Umusore w’inshuti yanjye yanyambitse impeta twemeranya kubana.Twamaze igihe kinini dukundana atazi ikibazo cyanjye.Mubwiye ko navutse nta gitsina mfite yahise anyanga ambwira ko yifuza umugore muzima wamubyarira ku buryo bworoshye.Narababaye cyane numva meze nk’igicuruzwa cyaboze.”

Ku myaka 22 nibwo Joanna yabonye umukunzi witwa Kostas wemeye ko bashyingiranwa atitaye ko ashobora kutazabyara.

Yagize ati “Nakundanye na Kostas.Nyuma y’ukwezi dukundana namubwiye ikibazo mfite.Yacecetse umwanya munini,ntangira kurira kuko numvaga ko agiye kundeka.Yambwiye ko ankunda kandi yifuza ko tubana.Numvise nduhutse ndetse menya ko uburwayi navukanye nta kosa nabugizemo,ko nta soni nakagombye kugira.Abaganga baherutse kunyegera kugira ngo bamvure mbashe kubyara.Biramutse bikunze nazabyara umwana bambaze.”

Joanna yatanze ubu buhamya bwe kugira ngo afashe abantu bavutse nkawe bake ku isi kugira ngo bareke kwiheba dore ko bamwe bajya biyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa