skol
fortebet

Ubuhamya: Ku myaka 6, nasambayijwe na ba Data wacu (My Uncles) banyanduza SIDA none ubu ndi umwe mu bayirwanya kubi

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku myaka 31, Kemisaga ni umujyanama b’urubyiruko rwa Uganda cyane cyane ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Kemisaga akunda kugaragara ku matereviziyo menshi yo muri Afurika, akumvikana ku Ijwi rya Amerika ndetse ubu ni umujyanama ukomeye muri kaminuza ya Makerere mu ishami ry’ubukungu (MUBS).
Akiri mu myaka y’igikundiro cy’abato, Kemisaga nibwo yasambanyijwe n’abavukana na se (Uncles). Kemisaga abyivugira muri aya magambo,
“Ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka ine. Ubwo nahise (...)

Sponsored Ad

Ku myaka 31, Kemisaga ni umujyanama b’urubyiruko rwa Uganda cyane cyane ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Kemisaga akunda kugaragara ku matereviziyo menshi yo muri Afurika, akumvikana ku Ijwi rya Amerika ndetse ubu ni umujyanama ukomeye muri kaminuza ya Makerere mu ishami ry’ubukungu (MUBS).

Akiri mu myaka y’igikundiro cy’abato, Kemisaga nibwo yasambanyijwe n’abavukana na se (Uncles). Kemisaga abyivugira muri aya magambo,

“Ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka ine. Ubwo nahise nsigarana na nyogokuru dutuye muri Fort Portal. Mfite imyaka 6, ba data wacu bamfataga ku ngufu. Barazaga bikampa keke (imigati) kugira ngo turyamane hanyuma bakanyihanangiriza kutagira uwo mbibwira.”

Bakomeje kujya bamusambanya kugeza agize imyaka 11, muri icyo gihe ninabwo yagiye kwibera i Kampala aho se umubyara yabaga. Ubwo hari mu 1997. Kemisaga yizeyo amashuri abanza hanyuma ajya mu yisumbuye aho yagiye mu kigo cyigagamo abakobwa gusa. Aha, Kemisaga ageze mu mwaka wa kabiri, yaje kwirukanwa azize kumena idirishya rya dorutwari bararagamo.

Ubwo se yamusubije i Fort Portal kugira ngo yigeyo. Agezeyo yaje guhinduka bikomeye bigera ubwo anatangira kugendana n’amahabara bituma anyway ibiyobyabwenge ndetse akajya mu tubyiniro aho yajyaga ararana akanaryamana n’ibipapa bikuze.

Nkuko abyivugira, hari mu gihembwe cya 3 yiga mu wa Gatatu, ibintu byafashe indi ntera.

Kemisaga, “Buri muntu wigaga kuri icyo kigo yari azi ko ntwite ariko njye ntabyo nari nzi. Njye natekerezaga ko ahubwo ari ukubyibuha. Hari mwenewacu waje ku kigo rero maze ambwira ko Papa arwariye mu bitaro bituma njyayo kumusura. Narahageze umuganga araza atangira kunsuzuma akorakora ku nda yanjye."

Ku bitaro, nta n’umwe wabwiye Kemisaga ikijya mbere. Kemisaga akomeza muri aya magambo, “Muganga yaje kuntera urushinge noneho nyuam y’iminota mike ntangira kubabara cyane gusa njye sinumvaga ibirikumbaho. Ubwo nibwo natangiye kumenya ko hari imirimo igoranye pe. Nyuma y’aho numvise ijwi ry’agahinja karira hanyuma rya jwi ndaribura."

Nyuma y’icyumweru kimwe, Kemisaga yasubiye ku ishuri, gusa mukugerayo yahasanze ibihuha byinshi bimwerekeyeho, haba mu barium ndetse n’abanyeshuri. Kemisaga na we ubwe yashakaga kumenya icyamuteye kumara iyo minsi yose ataza ku ishuri ndetse abonye yibuze afata icyemezo cyo gutwika matera ye. Ubuyobozi bw’ishuri bwamwohereje iwabo gusa bamuha amahirwe yo kuzagaruka aje gukora ikizamini gisoza umwaka.

Mu cyiciro cya 2 cy’ayisumbuye, Kemisaga yasubiye i Kampala mu ishuri ry’Abayisilamu. Aha ho yumvaga ko agomba kuzaba umunyeshuri mwiza. Ku mahirwe make, se ntiyamuhaye idembe (ubwisanzure bwe) bitewe n’ibyo yari asanzwe amuziho. Yarize arangiza umwaka wa Gatandatu ariko ubwo yari mu kiruhuko, Kemisaga yararwaye araremba bituma bamujyana mu bitaro. Ababyeyi be baje kumenya ko atwite gusa baribeshyaga, siko byari biri.

Nyuma yo kwikekakeka, Kemisaga yagiye kwipimisha asanga atwite kandi yaranduye. Kemisaga ati “Nagombaga guhita ntangira gufata imiti igabanya ubukana kugira ngo uwo ntwite azavuke ari muzima. Nashatse kubibwira Papa ariko ntiyabyumva. Ibyo byatumye mubwira ko nshaka kuva mu rugo nkareba iyo njya."

Kemisaga yajyane n’inshuti ye gusa byari bigoranye kwishoboza kubona ibimufasha muri ubwo buzima. Rimwe na rimwe ndetse, Kemisaga ntiyafataga imiti igabanya ubukana bwa HIV kubera ko yabaga atabbonye icyo arya. Bamwe mu bagabo bazaga kuryamana na we ntiyatinyaga kubabwira ko yanduye HIV.

Kemisaga yagezaho afata icyemezo cyo kujya kubana na nyirarume wari utuye i Kisaasi, aho yatekerezaga ko yabonera umutuzo byibura. Kemisaga ati, “Nyuma naje kwisanga mu muryango unkunda cyane kandi unyitaho.”

Uko nasubiye iwacu rero!

Urubyiruko rwinsi rubana n’ubwandu bwa HIV rugana ikigo Kemisaga akoramo. Na we ntatinya kubasangiza ubuhamya bwe mu rwego rwo kubakomeza. Ibi abikorana ubuhanga kuko yanahawe amahugurwa mu bujyanama bw’urubyiruko.

Amarira azenga mu maso, Kemisaga ati, “Kuwa 3 Kamena 2009, nabyaye umwana utagira ubwandu ariko siniyumvishaga uko byagenze ngo avuke ari muzima. Naramwonkeje rero. Afite amezi arindwi, ibizamini byagaragaje ko umwana wanjye yanduye HIV. Ubwo na we yahise ajya ku miti.”

Kubwo kwiyanga abitewe n’uko atarinze umwana we HIV, Kemisaga yashakaga kwerurira abavandimwe be (benewabo) ko yanduye ndetse yumvaga atewe agahinda n’uko se w’umwana we yisanganye ubwandu.

Kemisaga, “Nahisemo kubishyira ahagaragara kugira ngo abantu bamenye kwita ku buzima bwabo. Nanyweraga imiti igabanya ubukana muri Taxi, yewe nkanambara amaherena n’udupira twerekana ko mbana n’ubwandu.”

“Nakodesheje akazu gato muri Kisaasi, noneho nohereza umwana wanjye kwa mama wanjye kugira ngo yigeyo kuko iwabo amashuri yari ahendutse. Njyewe nagerageje kwihuza n’ibigo birwanya HIV noneho mpura n’abajyanama batandukanye barimo n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry Kaminuza ya Makerere ryigisha iby’Ubukungu. Abo bose bamfashije gukomera no guhindura ubuzima bwanjye bwiza.”

Nisanze mu rukundo nyarukundo

Kemisaga yashyingiranwe n’umugabo ku itariki 28 Ugushyingo 2015 imbere y’Imana. Muri 2014 nibwo yahuye na Meziah Michael Katabazi nk’umuturanyi, inshuti ndetse banasengana.

Katabazi ati “Nashatse kuba inshuti ye magara ariko we ambwira ko bidashoboka kuko yanduye HIV kandi afite n’umwana. Gusa, njye nta kibazo ibyo byari binteye nubwo nta bwandu nari mfite. Nabonaga yujuje byose nifuzaga ku uzaba umugore wanjye.”

Se wa Katabazi yari umupasiteri. Azabyumve rero ati iri ni ishyano! Ambaza, “Gute wabona ko avoka wari ugiye kurya yaboze hanyuma ukanga ukayirya?” Njye namusubije ko mukunda kandi niteguye kwirengera ibyo byose.

“Niba yarabashije kumbwira ko yanduye mbere y’uko murongora, ndabizi neza ko azandinda ubwandu kandi akarinda n’umuryango wose.”

Abantu benshi bagerageje guca Katabazi integer uretse bake mu bo bavukana hamwe na nyirasenge gusa. Katabazi we yari yarifatiye icyemezo cye. Ubwo Se wa Katabazi yanze kwitabira ibirori byo gusaba umugeni. Benewabo bo baje mu bukwe ariko se akomeza kwinangira.

Kemisaga byari byamubereye ihurizo nanone, ati “Se yambajije impamvu nshaka kumwicira umuhungu.”

Kugeza ubu, Kemisaga n’umugabo we Katabazi barabanye mu mahoro ndetse bafite umwana w’amezi arindwi utagira ubwandu bwa HIV. Kemisaga akunda kurya indyo yuzuye ndetse ntajya yibagirwa gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kugira ngo akomeze kwirindira ubuzima. Ikirenze ibyo, akora uko ashoboye kose ngo arinde umugabo we kuba yakkwandura HIV.

Ibitekerezo

  • Yarinda umugabowe gute kandi barabyaranye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa