Kigali

Ubuhinde: Ikimasa cyinjiye mu bayisilamu barimo kunamira umukuru wabo wapfuye gikomeretsa benshi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 2337

Ikimasa cyari cyariye karungu cyinjiye mu Bayisilamu bo mu bwoko bw’abashiya barimo bunamira umukuru wabo Hazrat Ali kibahukamo bituma abagera kuri 12 bakomereka barimo 3 bari muri koma ndetse ngo bashobora gupfa.

Iki kimasa cyaturutse mu gisambu gisanga abayisilamu bagera ku bihumbi 250 bo mu Buhindi bateranye mu muhango wo kunamira uyu mukuru wabo witwa Hazrat Ali niko gutangira kubirukaho no kubendereza abarenga 12 barakomereka,abandi 3 bakomereka bikabije cyane.

Iki kimasa cyakoze aya mahano kuwa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019 ubwo cyasangaga aba bayisilamu mu gace kitwa Lucknow gasanzwe kabamo inka nyinshi.

Abasore b’imbaraga bagerageje kurwana n’iki kimasa bagifata amahembe barakizirika bakijyana kure y’aho barimo bunamira Hazrat Ali.

Abayisilamu barimo Nadeem Rizvi w’imyaka 55, Zafar Abbas w’imyaka 28 na Laraib Zaidi w’imyaka 25 bajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera ko bakomerekeye bikabije muri aya mahano yakozwe n’iki kimasa.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhungu w’imyaka 14 yategetswe gushyingiranwa n’umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo...

Abana bato babiri bakomoka muri Nigeria baciye ibintu ku mbuga...
24 June 2019 Yasuwe: 1634 0

Uganda: Umusaza yashyinguranywe ibinyamakuru byose yaguze nyuma yo kubisaba...

Umusaza w’imyaka 89 waherukaga gusaba abana be n’abuzukuru be ko napfa...
23 June 2019 Yasuwe: 2365 1

Ikimasa gifite amahembe maremare kurusha izindi nka zose ku isi cyaciye...

Ikimasa cyitwa Poncho gifite imyaka 7 gikomoka muri Leta ya Alabama...
22 June 2019 Yasuwe: 6368 0

Umugore yafatiwe ku ngufu inyuma y’akazu bategererezamo bisi ku manywa...

Umwongerezakazi uri mu kigero cy’imyaka 30 yafatiwe ku ngufu inyuma y’akazu...
22 June 2019 Yasuwe: 7350 0

Umukobwa yashakanye n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2 yambitswe impeta...

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau yatunguye benshi ku mbuga...
21 June 2019 Yasuwe: 7066 5

Umugabo arashaka uwamukorera igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro gisa...

Umugabo utivuze amazina n’igihugu akomokamo ari guhiga umuntu wamufasha...
21 June 2019 Yasuwe: 3304 0