skol
fortebet

Ubukubaganyi bw’inguge bwatumye imiryango y’abantu igera ku ibihumbi 50 babura umuriro

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yangije insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwo mu majyepfo ya Zambiya bituma abagera ku bihumbi 50 babura umuriro w’amashanyarazi.
Intandaro yo kugira ngo abantu bagera ku bihumbi 50 babure umuriro w’amashanyarazi, yabaye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yuriye urugomero rw’amashanyarazi mu majyepfo y’igihugu cya Zambiya ikajya ikurura insinga.
Uru rugomero rw’amashanyarazi, ruherereye mu mujyi w’ubukerarugendo wa (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yangije insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwo mu majyepfo ya Zambiya bituma abagera ku bihumbi 50 babura umuriro w’amashanyarazi.

Intandaro yo kugira ngo abantu bagera ku bihumbi 50 babure umuriro w’amashanyarazi, yabaye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge yuriye urugomero rw’amashanyarazi mu majyepfo y’igihugu cya Zambiya ikajya ikurura insinga.

Uru rugomero rw’amashanyarazi, ruherereye mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone. Kuba inyamaswa z’agasozi zizerera hafi y’uru rugomero byo ngo ni ibintu bisanzwe kuko rwegeranye na parike.

Henry Kapata, umuvugizi w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Livingstone yatangaje ko iyi nguge nta cyo yabaye, gusa ngo iyo iza kuba umuntu iba yarapfuye cyangwa se ngo yanarokoka akaba yari gukurikiranwa n’amategeko.

Kapata, yavuzeko ko iyi nyamaswa yarokowe n’umuryango wita ku kubungabunga inyamaswa z’agasozi, gusa na none ngo irimo gukurikiranwa aho irimo koroherwa nubwo ngo ifite ibikomere bikaze. Umuriro wamaze kugaruka mu mujyi wa Livingstone ndetse no mu gace ka hafi aho k’intara y’uburengerazuba.

Kuba inyamaswa y’inguge yateza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, si ubwa mbere biba kuko n’umwaka ushize mu gihugu cya Kenya nabwo Inguge yatumye igihugu cyose kigwa mu icuraburindi ryo kubura umuriro w’amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa