skol
fortebet

Uburyo umugabo yakoresheje ashaka guha abaturanyi be gasopo bwatunguye benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa James Penlidis, utuye mu mujyi wa Melbourne, yatunguye abantu ubwo yamaraga iminsi 6 yirirwa siga inzu ye irangi yambaye ubusa, anatembera mu busitani ku igare rya siporo nta kenda namba yikinze ngo arahima abaturanyibe.
James Penlidis uzwi nk’umu Photographe (Gafotozi), yamaze iminsi 6 yirirwa yambuye ubusa ari nako akomeza kwikorera uturimo two mu rugo, ngo yabikoze mu rwego rwo guhima umuturanyi we, ngo abe yareba ahandi yumukira ntibakomeze guturana.
Uyu mugabo utemera ko (...)

Uyu mugabo utemera ko aturana n’undi muntu, ngo ubwo uyu muturanyi we yazaga kuba muri aka gace, yamubwiyeko adashaka abaturanyi ngo kuko bakomeza bamureba bakanamenya ibyo ari gukora byose.

Ubwo uyu muturanyi we yamwimaga amtwi rero, James Penlidis, yamubwiyeko hari icyo azamwereka niba yifuza kujya amureba aho baturanye. Ni ko gufata umwanzuro rero wo kumara iminsi 6 yirirwa yambuye ubusa akirirwa asiga irangi ku nzu ye ari na ko atembera ku igare mu busitani ngo akunde arebe ko umuturanyi we yamuhunga akagenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa