skol
fortebet

Ubushakashatsi: Gusohora bigabanyiriza abagabo ibyago byo kurwara kanseri y’akarerantanga

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku gikorwa cyo gusohora kw’abagabo bwerekanye ko bituma umuntu agabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata akarantanga-ngabo, prostate.
Aha ushobora kwibaza uti “Ese uburyo bwo gusohora bwakurinda ni ubuhe?” Ubushakashatsi buvuga ko haba ugusohora hakozwe imibonano mpuzabitsina, kwikinisha ndetse no kwiroteraho byose bikora umumaro umwe mu kurinda umugabo kanseri ya pororsitate.
Dushingiye ku bushakashatsi bwo muri 2016 bwatangarijwe muri Jurunali European (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku gikorwa cyo gusohora kw’abagabo bwerekanye ko bituma umuntu agabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata akarantanga-ngabo, prostate.

Aha ushobora kwibaza uti “Ese uburyo bwo gusohora bwakurinda ni ubuhe?” Ubushakashatsi buvuga ko haba ugusohora hakozwe imibonano mpuzabitsina, kwikinisha ndetse no kwiroteraho byose bikora umumaro umwe mu kurinda umugabo kanseri ya pororsitate.

Dushingiye ku bushakashatsi bwo muri 2016 bwatangarijwe muri Jurunali European Urology, abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bagabo 32.000 kuva mu mwaka wa 1992 kugera 2010; basanze abasohora inshuro zigera kuri 21 ku kwezi mu gihe bari mu kigero cy’imyaka ya 20 bafite amahirwe menshi yo kutarwara kanseri ya porositate kurusha abasohora inshuro ziri munsi ya zirindwi ku kwezi.

Si abari mu myaka ya 20 gusa, ahubwo n’abari mu kigero cya za 40 basohora byibura inshuro 21 ku kwezi nabo bagabanya ibyago byo kurwara kanseri ya porositate ku kigero cya 22%.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Jennifer Riders yatangaje ko ubushakashatsi bwabo bugomba kwemezwa mu bundi bushakashatsi bwose budasanzwe bwakozwe ku buzima. Avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko gusohora mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kandi mu myaka ikurakuye bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri ya porositate.

Nta nshuro mpamo umugabo agomba gusohora ubushakashatsi bwagaragaje, ahubwo inshuro wabonye ni ikigereranyo kigenekereje babonye bashingiye kubyo ubushakashatsi bwatanze.

Iyi si inshuro ya mbere hakorwa ubushakashatsi ku gusohora kuko no muri 2003 Abanya Australia bakoze ubushakashatsi nk’ubu babukorera ku bantu 2,300 aho ½ cy’abo basanganywe kanseri ya porositate. Ubu bushakashatsi bwo bwagaragaje ko gusohora inshuro 5-7 ku cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya porositate ku ijanisha rya 36 ugereranyije n’abasohora inshuro ziri munsi y’ebyiri ku cyumweru.

Gusa, aba bashakashatsi bose ntibahuriza ku mpamvu ituma gusohora bigabanya ibyago bya kanseri ya porositate.

Umushakashatsi Riders yabwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters ko itsinda bakoranye ryagendeye ku magambo agira iti “Inshuro zo gusohora, kuri ruhande rumwe, ziterwa n’uko ubuzima bwabo bumeze; abasohora gake cyane_nk’inshuro 2 cyangwa 3 ku kwezi_ bo bagomba no kuba bafite ibibazo by’ubuzima bwabo ndetse bashobora kwicwa na kanseri ya porositate vuba ugereranyije n’abandi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa