skol
fortebet

Ubushinwa: Nicyo gihugu gituwe n’abakire ,umuntu utunze moto ushobora kurya amafaranga menshi y’abatunze imodoka

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Buri gihugu cyose ku isi, kigira ibintu by’umwihariko wacyo haba mu muco, amateka, imiterere yacyo, imiyoborere n’ibindi binyuranye. Gusa igihugu cy’u Bushinwa, ni igihugu gifite byinshi bikirimo bitangaza buri munyamahanga wese uhageze, igihugu cyose yaba akomokamo. Ibidasanzwe ku gihugu cy’u Bushinwa ni byinshi cyane ariko turagaruka kuri bimwe muri byo muri iyi nkuru.

Sponsored Ad

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye i Beijing mu Bushinwa kwitabira inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe FOCAC2018 (Forum on China-Africa Cooperation 2018) yabaye guhera kuwa Mbere, ikaba yaranitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda batandukanye. Ibi ubwabyo, byatuma buri munyarwanda yifuza kumenya byinshi kuri iki gihugu kiri ku isonga kugeza ubu mu gutsura umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’umugabane wa Afurika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi.com, kifuje kubagezaho bimwe mu bintu bidasanzwe kuri iki gihugu kinini ku isi, dore ko ari icya kane mu bunini nyuma y’u Burusiya, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Turabagezaho bimwe mu bitangaje ku Bushinwa, twifashishije iby’umunyamakuru wa Ukwezi.com yakozeho ubushakashatsi ubwo yageraga mu ntara n’imijyi itandukanye mu Bushinwa mu kwezi gushize kwa Kanama ndetse tunifashishe inyandiko zitandukanye zivuga kuri iki gihugu.

1. Umuntu umwe mu baturage 5 batuye isi, ni umushinwa

U Bushinwa nicyo gihugu gituwe n’abantu benshi ku isi, kuburyo abaturage b’iki gihugu bonyine bagize 1/5 cy’abatuye isi bose. Igi gihugu gifite abaturage basaga 1.408.000.000 mu gihe isi yose ituwe n’abasaga 7.000.000.000. Kugirango byumvikane neza, u Bushinwa bwonyine burusha abaturage umugabane wa Afurika wose, kuko wo utuwe n’abaturage basaga 1.216.000.000 uteranyije abaturage b’ibihugu byose biwugize.

2. Igihano cy’urupfu mu Bushinwa gihabwa abantu bangana n’inshuro 4 z’abagihabwa ahandi hose mu bihugu byo ku isi ubishyize hamwe

Igihugu cy’u Bushinwa, kigendera ku mahame ya gikomunisite aha agaciro cyane ibya rubanda. Ibyaha byinshi bifatwa nk’ubugambanyi no kwanga abaturage b’u Bushinwa, kuburyo nka ruswa ifatwa nko gushaka kugirira nabi abaturage bose b’u Bushinwa. Ibi bituma iki gihugu gihana nta mbabazi abanyabyaha, abahabwa igihano cy’urupfu buri mwaka bakaba babarwa mu nshuro enye z’abagihabwa ahandi hose ku isi uhateranyije.

Kugirango wumve uburemere bw’ibihano bitangwa mu Bushinwa, menya ko nk’umunyeshuri ufashwe akopera mu ishuri ashobora gukatirwa imyaka 7 y’igifungo. Umucuruzi unyereza imisoro cyangwa agakora ubucuruzi bwe mu buryo bwa forode, ahita ahanishwa igihano cyo kwicwa nta yandi mananiza kuko bifatwa nk’aho aba yiba Abashinwa, agamije kwangiza igihugu cyabo no kugisubiza inyuma.

3. U Bushinwa nicyo gihugu gifite abaturage bakize cyane kurusha abandi ku isi

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gikize ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kikaba icya mbere gikize urebeye ku mibereho ya buri muturage n’impuzandengo y’ubutunzi afite. Nicyo gihugu cya mbere cyohereza mu mahanga ibintu byinshi kandi no mu bihugu by’ingeri zose. Muri 2014, u Bushinwa bwari bwigaranzuye Amerika nk’igihugu gikize kurusha ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abatunze amamiliyari y’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa bagera 190 naho abasaga miliyoni ebyiri bo bakaba batunze amamiliyoni. Ifaranga ryo mu Bushinwa ni nk’amafaranga 130 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko buri munsi 5 mu Bushinwa haboneka umuherwe mushya utunze abarwa muri miliyari bitewe n’izamuka ridasanzwe ry’ubukungu bw’Abashinwa.

4. Mu murwa mukuru w’u Bushinwa, iyo ufite akamoto kawe uba ushobora kurya amafaranga menshi y’abatunze imodoka

N’ubwo i Beijing mu Bushinwa hashyizweho uburyo bwinshi bwo kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse n’imihanda yabo ikaba ari minini bidasanzwe, bijya bibaho kenshi ko haboneka umuvundo bityo abatwaye imodoka bakabura uko babigenza n’aho basiga imodoka zabo. Hari abasore babigize umwuga mu mujyi wa Beijing baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi, bahamya ko baba bagenda ari babiri ku tumoto twabo duto (Scooter moto) cyane ko uyu mujyi nta moto nini zitwara abagenzi zihaba, hanyuma bakagenda bahabwa akazi n’abatwaye imodoka barembejwe n’umuvundo.

Utwaye imodoka yihuta ajya mu kazi cyangwa mu yindi gahunda, aha akazi abo basore babiri, umwe akamutwara ku kamoto akamugeza aho ajya kuko ko kabasha guca mu mihanda yagenewe abanyamaguru n’amagare, hanyuma undi agasigara atwaye ya modoka agakomeza kurwazarwaza muri uwo muvundo kugeza ubwo aza gusangisha imodoka nyirayo.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko Abashimwa barakize cyane.Ariko ikibabaje nuko abenshi batemera imana.Uretse ko nubwo abitwa abakristu bemera imana,bakora ibyo itubuza (kurwana,gusambana,kwiba,etc...).Bible ivuga ko abantu batemera imana,kimwe n’abakora ibyo itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka (Imigani 2:21,22).Yabahaye igihe gihagije cyo kwihana,ariko bakomeje kwanga (2 Petero 3:9).Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo,abandi bajye mu ijuru.Mu gihe uwo munsi utaragera,imana idusaba kuyishaka,ntitwibere mu byisi gusa,niba dushaka kuzarokoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa