skol
fortebet

Ubushyamirane bwa shoferi wa bisi n’umugenzi bwatumye abantu 13 bapfira mu mpanuka

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu bushinwa haravugwa inkuru ibabaje ya bisi yakoze impanuka igahitana abantu bagera kuri 13, nyuma y’intambara ya shoferi n’umugenzi w’umugore warwanye avuga ko yari arenze aho yagombaga guhagarara.

Sponsored Ad

Nkuko polisi ya Wanzhou yabitangaje,shoferi wa bisi yarwanye n’uyu mugore bapfa ko amurengeje aho yagombaga guhagarara,bituma iyi bisi ita umuhanda igwa mu mugezi, abagenzi bagera kuri 13 bahasiga ubuzima.

Polisi ya Chongqing yashyize hanze video y’amasegonda 21 igaragaza uyu mugore ari kurwanya shoferi ndetse ari kumwambura volant,byatumye iyi bisi iyoba yitura mu mugezi uzwi cyane wa Yangtze.

Uyu mugore yateje akavuyo nyuma yo kurenga iwe,yegera umwanya wa shoferi niko gutangira kumutera ingumi nawe aramusubiza, abura uko ayobora iyi modoka,igonga ivatiri yaturukaga imbere yayo ariko iyi bisi igwa mu ruzi rwa Yangtze,mu mpanuka yabaye ku Cyumweru gishize.Imirambo y’abagenzi 13 yakuwe muri uyu mugezi nyuma.

Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua byatangaje ko imibiri y’abantu 2 bari muri iyi bisi yabuze ndetse nta muntu n’umwe wigeze arokoka iyi mpanuka.

Umugenzi wateje iyi mpanuka yitwa Liu afite imyaka 48 mu gihe shoferi w’iyi bisi yitwaga Ran yari afite imyaka 42,bose bakomoka ahitwa Wanzhou.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa