skol
fortebet

Ubwongereza bwafatiye imyanzuro ikarishye cyane abantu baterera akabariro mu modoka

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza gusambanira mu modoka byabaye umuco karande ariyo mpamvu abashinzwe umutekano wo mu muhanda bavuze ko uzongera gufatwa azahanishwa amande y’ibihumbi 5 by’amapawundi cyangwa se ahagarikwe burundu gutwara imodoka.

Sponsored Ad

Mu bushakashatsi bwakozwe mu minsi ishize,bwagaragaje ko umujyi wa Swansea uza ku isonga muri UK mu kugira abantu benshi bakunze gusambanira mu modoka aho nibura abagera kuri 33 ku ijana babikora mu gihe abashoferi bagera kuri 11 ku ijana bemera ko abantu basambanira mu modoka batwaye.

Imijyi ikurikira Swansea mu kugira abantu basamanira mu modoka cyane ni Southampton yo ngo nibura abagera kuri 30 ku ijana bazisambaniramo ziparitse.Imijyi ikurikiraho ni Worcester, Chelmsford na Liverpool aho abantu 25 ku ijana bayituyemo basambanira mu modoka.

Amapawundi ibihumbi 5000 no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, azajya acibwa umuntu Polisi ifashe ari guterera akabariro mu modoka bikaba byateza ingaruka zikomeye zirimo impanuka n’urupfu.

Mu gihe imodoka ihagaze umuntu azajya ahanishwa gucibwa amapawundi 100 ku nshuro ya mbere n’ibindi bihano,niyongera gufatwa ajyanwe mu rukiko ndetse acibwe amapawundi 2,500.

Gutwara nabi imodoka mu Bwongereza bisanzwe bihanishwa guhagarikwa gutwara imodoka mu gihe runaka cyangwa burundu ndetse no gufungwa imyaka isaga 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa