skol
fortebet

Ubwongereza: Imbwa ebyiri zariye nyirabuja kugeza zimwishe

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Elayne Stanley w’imyaka 44 ukomoka mu Bwngereza ahitwa Cheshire yariwe n’imbwa ze 2 bari kumwe mu rugo bonyine kugeza ashyizemo umwuka.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari umaze gushwana n’umukobwa we,yasigaranye mu rugo rwe n’izi mbwa z’inkazi zizwi nka Bulldog ziza kumurakarira niko kumusimbukira ziramurya kugeza apfuye.

Abaturanyi ba Elayne Stanley bagerageje kumutabara batera amatafari izi mbwa zari zariye karungu ariko biba iby’ubusa ziramuhitana.

Izi mbwa zirimo iy’ingore yitwa Billy n’iy’ingabo yitwa Dj zariye nyirabuje avuza induru cyane,abaturanyi barahurura ariko ngo bananiwe kuzimukiza kubera ko yari yafunze urugi, bahitamo bakoresha amatafari bazirukana ziranga,kugeza ubwo zamuhitanye.

Aba bantu bahamagaye polisi,yagerageje guhangana n’izi mbwa yica iyi yitwa DJ naho Billy barayisinziriza.

Bev Hall wari umuturanyi wa Stanley ndetse bakundana yavuze ko izi mbwa zari zasaze ariyo mpamvu hitabajwe polisi ngo ihangane nazo.

Bev Hall yagize ati “ubwo abatabazi bahageraga,ntacyo bari kumufasha, yari yavuye amaraso menshi.Abapolisi bagerageje gusinziriza DJ inshuro 4 iranga kugeza ubwo bayirashe ishaka kurya umupolisi.”

Uyu Stanley asize abana batatu barimo impanga ndetse ngo yishwe n’izi mbwa yakundaga gufotora amafoto agashyira kuri Facebook,amaze gushwana n’umwe mu bakobwa be.

Abaturanyi ba Stanley batewe ubwoba n’ubugome bw’izi mbwa zariye nyirabuja kuri uyu wa Kabiri saa 5:15 z’umugoroba.


Ibitekerezo

  • Inkuru ibabaje cyane.Abantu benshi bicwa n’amatungo boroye.Hari abicwa n’Inzoka batunze,cyangwa Intare,etc...Tujye tumenya ko Inyamaswa ari Inyamaswa.Zikoreshwa na "Instinct",nta bwenge zigira.
    Ariko tukibuka ko mu Isi nshya izaba Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,nta nyamaswa izongera kurya abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Icyo bible idusaba,niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo, ni ugushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Nkuko Yakobo 4:4 havuga,Imana ifata nk’abanzi bayo,abantu bibera mu byisi gusa ntibashake Imana.

    @Mazina, kenshi utanga Commentaires ukifashisha bible ndetse umaze kuba nk’umuyoboro ukoresha ubwiriza ubutumwa. Muvandimwe, nashatse kukugira Inama aliko commentaire yanjye ntibayisohore. N’yi sinziko iri butambuke. Gusa nzabikoraho inkuru mbicishe mukindi kinyamakuru ahari ushobora kuba ufatanije n’umwe mubanyamakuru b’UMURYANGO. Bible ndayemera, gusa wibuke ko mubasomyi basoma iki kinyamakuru siko Bose bemera Bible. Kandi iki kinyamakuru umurongo wacyo s’uwo ushaka kugishyiramo. Buri kinyamakuru kigira umurongo wacyo. Sibyiza na gato guhatira umuntu kwumva ibyo adashaka kumva. Ushobora kuba waribeshye amayira.ibyo wabivugira kumaradiyo akurikira.: RADIO IJWI RY’IBYIRINGIRO ,RADIO 7 YA RUGAGI, RADIO MARIA NIBINYAMAKURU BYOSE byandika, bishingiye kw’idini, usibye iby’abayisiramu. Kuba rero ushaka kubwiriza wifashishije ikinyamakuru UMURYANGO, kwaba arukukivangira kuko atariwo murongo wacyo.tujye twubaha n’abandi basomyi, ntitukabatsindagiremo ibyo twizera kungufu. Ujye utanga commentaire yawe uzirikana ko mubasomyi harimo ingeri zose.apana burigihe ngo Matayo, Mariko, Luka, Yohana Etc.... Kubera ko nabo ntawe ukubwira ngo Muhammad (Imana imwishimire) Ryangombe, Bahawura, n’ibindi nabandi. Oya vuga igitekerezo cyawe kunkuru usomye,ahasigaye n’ushaka kwigisha ibya Bible, jya kubinyamakuru bifite uwomurongo ubwirize uko ubyumva. Njye ukugiriye Inama, maze imyaka itatu nkora mw’itangazamakuru, muri RMC, Ndetse nzwi kwizina rya Pasteur. Nakagufashije rero kubwiriza, aliko BYOSE BIKORWE NEZA MURI GAHUNDA. Thx.

    Ariko abantu muransetsa ESE Manuel uriha mugenzi wawe ngo nuko yagaragaje imyemerere ye wowe wagaragaje iyawe nawe haruwakubujije iki nicyo cyica abantu baba bumva ko buri wese yatekereza nkuko go batekereza,mureke ashyireho ibye nawe ushyireho ibyawe ubangamiwe niba Emmanuel ntabisome a some ibitamubangamiye urugero njye nkunda comment ze rero niba wowe utazikunda wajya ureka kuzisoma hanyuma abazikunda bakazisoma naho kuvuga ngo ikinyamakuru kibimufashamo no turi muri democracy buried wese yemerewe kuvuga cg agashyira hanze amarangamutima ye so nibA we ayoboborwa na bible mureke nawe shyiraho ibikuyobora niba ari Qoran cg ryangombe cg ibindi bishyireho nicyo uyu mwanya wa comment ubereyeho icyingenzi nuko utajya hors sujet yibyo inkuru ucommentinze ho yavugaga.thank you

    Ariko abantu muransetsa ESE Manuel uriha mugenzi wawe ngo nuko yagaragaje imyemerere ye wowe wagaragaje iyawe nawe haruwakubujije iki nicyo cyica abantu baba bumva ko buri wese yatekereza nkuko go batekereza,mureke ashyireho ibye nawe ushyireho ibyawe ubangamiwe niba Emmanuel ntabisome a some ibitamubangamiye urugero njye nkunda comment ze rero niba wowe utazikunda wajya ureka kuzisoma hanyuma abazikunda bakazisoma naho kuvuga ngo ikinyamakuru kibimufashamo no turi muri democracy buried wese yemerewe kuvuga cg agashyira hanze amarangamutima ye so nibA we ayoboborwa na bible mureke nawe shyiraho ibikuyobora niba ari Qoran cg ryangombe cg ibindi bishyireho nicyo uyu mwanya wa comment ubereyeho icyingenzi nuko utajya hors sujet yibyo inkuru ucommentinze ho yavugaga.thank you

    Njye uyu Muntu mubonye henshi akunda kuza yitwaje imirongo ya bible, ngaho ku igihe.com .....njye abenshi twahahuriye tubona comments ze ntanumwe ubisoma ahubw tubona afite ikibazo kimyumvire... Njye ndumukristu ako iyo mbonye comments ze nibaza niba abayumva harumuntu ufungura inkuru ngo arebemo imirongo ya bible, !!! ... Nshuti wishutseko uburigufatiranya abantu ngo basome ibyushaka ako ukuri nuko bose barabitaruka nubicishijemo ijisho asigara akwibazaho ahokwibaza kubyo washakagako yibazaho, bikaranjyira yicujije igihe yataye asoma iyomirongo...nuwavugako abisoma rimwe, 2,3 yaba akubeshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa