skol
fortebet

2016: Udushya twaranze Afurika mu mafoto

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Oscar Pistorius yakuyemo amaguru y’amakorano yifashisha mu kugenda igihe yari mu rukiko, acumbagirira mu cyumba cy’ururkiko mbere yo gukatirwa mu kwa Gatandatu muri Afurika y’Epfo. Irohama ry’ubwato mu nyanja ya Mediterane hagati ya Libiya n’Ubutaliyani ryafotowe mu mashusho n’ingabo z’Ubutaliyani zirwanira mu mazi mu kwa Gatanu, zitabara abimukira barenga Nyuma y’amezi macye, mu kwa Munani, ubwato buto 20 bwatabariwe ku nkombe za Libiya bwuzuye abantu bavuye muri Somaliya na Ertreya, barimo (...)

Sponsored Ad


Oscar Pistorius yakuyemo amaguru y’amakorano yifashisha mu kugenda igihe yari mu rukiko, acumbagirira mu cyumba cy’ururkiko mbere yo gukatirwa mu kwa Gatandatu muri Afurika y’Epfo.

Irohama ry’ubwato mu nyanja ya Mediterane hagati ya Libiya n’Ubutaliyani ryafotowe mu mashusho n’ingabo z’Ubutaliyani zirwanira mu mazi mu kwa Gatanu, zitabara abimukira barenga

Nyuma y’amezi macye, mu kwa Munani, ubwato buto 20 bwatabariwe ku nkombe za Libiya bwuzuye abantu bavuye muri Somaliya na Ertreya, barimo umugabo umwe n’mwana we w’iminsi itanu.

Abigaragambya muri Zimbabwe batwitse inoti zishaje mu myigaragambyo yo mu kwezi kwa Munani mu murwa mukuru Harare, bamagana ishyirwaho z’inoti nshya zari zigamije gufasha amadolari y’Amerika.

Mu kwa Cumi, abagore n’abakobwa 21 bongeye guhura n’imiryango yabo. Ubutumwa #BringBackOurGirls (Garura abakobwa bacu) bwatumye bamenyekana cyane ku isi nyuma yo gushimutwa n’umutwe wa Boko Haram mu ishuri ryabo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Chibok. Hari mu kwa Kane, 2014

Uruhande rumwe rw’uyu muhanda ni urwa Uganda urundi ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibitunguru bifura kimwe ku mpande zombi.

Hanyuma kandi habonetse n’ikipe ya mbere mu mateka igizwe n’impunzi mu mikino ya Olempike. Kimwe cya kabiri cyabo bari abo muri Sudani y’Epfo. Barimo na Yiech Pur Biel, usiganwa (ibumoso).


Kimwe mu bimenyetso by’amahoro muri Sudani y’Epfo cyari umukino wo gukirana wa mbere kuva intambara y’umwiryne yatangira muri 2013

Abigaragambya basaba impinduka mu buryo amatora akorwa bahanganye na polisi mu gace ka Kibera mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu kwa Gatanu. Icyo gihe abanyeshuri bagizwego n’ingaruka z’ibikorwa by’imyigaragambyo.


Imyuzure i Beledweyne, mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, mu kwa Gatanu yatumye imiryango ibarirwa mu majana ita ingo zayo


Mu kwezi kwa Cumi, iyi kamyo yafotowe ijya mu murwa mukuru Mogadishu muri Somaliya

Mu kwa Cumi na Kumwe, umugabane wa Afurika wakurikiranye ibyavuye mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abayakurikiye barimo n’iri tsinda ry’abamasayi mu mujyi wa Saikeri muri Kenya bumva radiyo

Kuri uyu w’ abakozi abenshi bari abashinwa

Mu kwa Cumi mu gihe cyo gufungura umuyoboro wa gari ya moshi ikoresga amashanyarazi uhuza Etiyopiya na Djibouti. Urugendo rwavuye ku minsi itatu rujya ku masaha 12 gusa


Mu myigaragambyo yo kwamagana ibura ry’akazi muri Tuniziya, uyu mugabo udafite akazi yidoze iminwa yiyicisha inzara mu kwa Mbere

Mu kwezi kwa Cumi na Kabiri, umukandida w’ishyaka New Patriotic Party, ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu

Mu kwezi kwa Kane abanyeshuri bakoze imyigaragambyo bamagana izamuka ry’amafaranga y’ishuri muri Afurika y’Epfo

Uyu mumotari i Kinshasa, afite ubutumwa bwanditse inyuma kuri moto ye bugira buti - "biloba loba to boyi" - bishatse kuvuga ngo, "ntukite ku bitakureba


Mu kwa Cumi, umusirikare wa Sudani y’Epfo arahuha mu ihembe mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa leta ya Nile

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa