skol
fortebet

Uganda: Umugabo afungiye gutema murumuna we wasambanyaga umugore we

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Kibaale muri Uganda yataye muri yombi Parasikazo Enserikora w’imyaka 27 y’amavuko wishe atemye Murumuna we amuziza ko yamufasha aryamanye/amuca inyuma n’umugore we.
Enserikora akimara kwica umuvandimwe we yahise ahunga aza gufatirwa na Polisi mu gishinga cya Nyakateke.Yavuze ko yagiye ku kazi ke nk’ibisanzwe ariko yagerayo Nyina akaza kumubwira ko Murumuna we aryamanye n’umugore we nk’uko DailyMonitor yabyanditse.
Akomeza avuga ko yihutiye kujya mu rugo iwe, ngo yasanze (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Kibaale muri Uganda yataye muri yombi Parasikazo Enserikora w’imyaka 27 y’amavuko wishe atemye Murumuna we amuziza ko yamufasha aryamanye/amuca inyuma n’umugore we.

Enserikora akimara kwica umuvandimwe we yahise ahunga aza gufatirwa na Polisi mu gishinga cya Nyakateke.Yavuze ko yagiye ku kazi ke nk’ibisanzwe ariko yagerayo Nyina akaza kumubwira ko Murumuna we aryamanye n’umugore we nk’uko DailyMonitor yabyanditse.

Akomeza avuga ko yihutiye kujya mu rugo iwe, ngo yasanze koko Murumuna we aryamanye n’umugore we mu buriri bwe.Avuga kandi ko yagerageje kuvugana n’umuvandimwe we amubuza uko byagenze ariko undi akamurusha uburakari ndetse akanga no gusaba imbabazi.

Nyina w’aba bombi yavuze ko ubwo yabwiraga imfura ye ko Murumuna we aryamanye n’umugore we, atari azi ko haza kuvamo kwicana.Ngo imfura ye ikigera aho ayo mahano yabereye yafashe umupanga atangira gutema umuvandimwe we ahereye ku mutwe, ibiganza, amaboko no mu nda.

Umuyobozi w’akarere ka Kijangi yatangaje ko Kunihira wasambanyaga umugore we wa Mukuru we yahise ajyanwa kwa muganga baza gusanga yashizemo umwuka.Uyu mugore yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri polisi ya Rusorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa