Uganda: Umugabo afunzwe azira kwiba inkweto mu musigiti

12 January 2017. | Udushya | 0 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Uganda: Umugabo afunzwe azira kwiba inkweto mu musigiti

Polisi yo mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ifunze umugabo witwa Abdul Hakiim Matovu wagerageje kwiba inkweto z’abari baje gusali mu musigiti agirango nawe yiyishyure ize bamwibiye aho.

Hakiim watawe muri yombi na Polisi yabwiye itangazamakuru ko atari yaje kwiba izo nkweto ko ahubwo yari yaje kureba izi nawe yaburiye aho. Yanavuze ko izo bamutwaye zari zihenze cyane kuburyo yashakaga kwishumbusha.

Abdul Hakiim Matovu nawe usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Isilamu, yavuze ko nta bushobozi afite bwo kugura izindi ndetse ko atagira n’aho kuba bityo asaba imbabazi avuga ko aramutse afunzwe atabona umwitaho kuko nyina asigaranye ashaje cyane.

Polisi yatangaje ko ikibazo cy’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo n’inkweto mu misigiti kimaze gufata indi ntera muri uyu mujyi.

Tanga Igitekerezo