Uganda:Umugabo yasabye ko bamuhambana amafaranga yo guha Imana nka ruswa

11 January 2017. | Udushya | 4 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Uganda:Umugabo yasabye ko bamuhambana amafaranga yo guha Imana nka ruswa

Charles Obong ni umugabo w’imyaka 52 y’amavuko akaba umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo mu gihugu cya Uganda. Mbere y’uko apfa yategetse ko azahambanwa amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda ngo azayashyire Imana nka Ruswa.

Charles yatangaje ibi mbere y’uko apfa, asaba ko hari amafaranga agomba kuzashyira Imana mu rwego rwo kugira ngo izakire roho ye.

Abakoranaga n’uyu mugabo batangaje ko yasabye ko aya mafaranga azahambanwa nayo kugira ngo ku munsi w’urubanza azabashe guhagarara imbere y’Imana nta mpungenge ndetse ko nta kabuza izamubabarira ibyaha bye yakoze akiri muzima.

Uyu mugabo yakoze muri iyi Minisiteri guhera mu mwaka wa 2006 kugeza 2016. Bamwe batunguwe no kumva ko hari amafaranga yagiye abika ku ruhande ayateganyiriza kuzayakoresha nagera mu ijuru.

David Elic, muramu wa nyakwigendera avuga ko bitewe n’igitutu uyu mugabo yashyize ku muryango we mbere yo gupfa, byabaye ngombwa ko umugore we yubahiriza ibyo yasabwe n’umugabo we.

Uyu munyepolitike yashyinguwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 mu gace ka Adag-ani gaherereye mu karere ka Lira, akaba yarashyinguwe mu isanduku ihenze nayo bavuga ko yaba yaratwaye asaga Miliyoni 20 z’Amashilingi.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    jeande
    13 January 2017 - Musubize

    Ariko abantu bazaba injiji kugeza ryari koko??? umuntu utinyuka kwita Imana umuryi wa ruswa ni muntu ki? Yaribeshye n’umugore we aribeshya.
    Imana ibabarire uwo mugore kuko uwapfuye we byarangiye.

  • MyPassion

    Patty
    12 January 2017 - Musubize

    Ayo nayubusa niba atarakiranutse nahebe

  • MyPassion

    Ruhago
    11 January 2017 - Musubize

    SELFISHNESS YASHATSE KUJYANA NUDUFRANGATWE. IMANA WAYIHA. RUSWA BWOKOKI??? YAREMYE BYOSE. KANDI IMANA NTIBA MUGITAKA IBA MWIJURU!!

  • MyPassion

    moyize
    11 January 2017 - Musubize

    yaribeshe imana ntirya igiturire bemumenya

Tanga Igitekerezo