Kigali

Uganda: Umugore yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yishimye birenze nyuma yo guhabwa inkweto na mukerarugendo[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 6061

Umugore wo muri Uganda yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu yabyinnye cyane yishimira kwambara bwa mbere inkweto yahawe na mukerarugendo w’umuzungu.

Umugore witwa Laura Grier ukomoka mu mujyi wa Los Angeles muri US,niwe wahaye uyu mugore izi nkweto za Tennis ze,akizibona ibyishimo biramurenga niko kubyina karahava cyane ko aribwo bwa mbere mu buzima bwe yari yambaye inkweto.

Kuwa 15 Kamena 2019 nibwo Laura yanyuze mu cyaro cyo muri Uganda ari kwerekeza muri Bwindi National Park abona uyu mugore ari kugenda nta nkweto yambaye,niko gufata inkweto ze yambaraga ari gukina Tennis arazimuha,birangira uyu mugore yishimye ndetse arabyina.

Uyu mugore akibona umushoferi wa Laura amusanga afite izi nkweto yahise atangira kubyina na mbere y’uko azambara,nibwo yazimwambitse arangije amufungira imishumi.

Ibi byishimo by’uyu mugore ubwo yahabwaga inkweto,byakoze ku mutima uyu mukerarugendo usanzwe ari gafotozi uzwi cyane niko gusaba inganda n’abantu bifite gufasha abantu badafite inkweto zo kwambara.

Laura yagize ati “Ubwo nabonaga uyu mugore ari kugenda atambaye inkweto nahise ngira igitekerezo cyo kumuha izo nari mfite cyane ko atigeze yambara inkweto mu buzima bwe.Uburyo yishimiye izo nkweto byankoze ku mutima cyane.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wihinduje umugabo yabyaye mu buryo bwatangaje abatari...

Umugabo witwa Freddy McConnell, umugore wihinduye umugabo, yavutse ari...
21 July 2019 Yasuwe: 2829 1

Ubuhinde:Umwana wavukanye imitwe itatu yateye ubwoba abaganga n’ababyeyi...

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo uyu mwana wavukanye imitwe 3 yavukiye mu...
19 July 2019 Yasuwe: 4495 1

Reba amafoto y’ubukwe bwasekeje abantu mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Mu buzima bwa muntu, umunsi w’ubukwe uri mu minsi ikomeye cyane ndetse...
18 July 2019 Yasuwe: 11812 0

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 5996 3

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 3273 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 5607 1