Kigali

Uganda: Umusore yinigishije ishati yari yambaye kugeza ashizemo umwuka

Udushya   Yanditwe na: 20 December 2016 Yasuwe: 736 0

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Ibanda ikomeje gushakisha ibimenyetso byatumye umusore yari ifunze yinigisha ishati yari yambaye kugeza apfiriye mu biro bya Polisi.

Umusore witwa Julius Twijukye yajyanywe ku biro bya Polisi i Ibanda azira gutuka umubyeyi we.

Susan Tumugumye ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi ya i Ibanda, yatangaje ko uyu musore yafunzwe mu cyumweru gishize azira ko yatukiye umubyeyi muruhame akamwandagaza .

Uyu musore yari afunzwe azira gutuka umubyeyi we

Uyu mupolisi yakomeje avuga ko batunguwe no kumva uwo bari bafunze yiyahuye bakiri kwegeranya ibimenyetso. Uyu musore yari afungiwe mu cyumba cya wenyine. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016 ubwo basangaga uyu musore yakoresheje ishati ye yari yambaye mu kwiyica.

Tumugumye yabwiye itangazamakuru ko bakomeje gukurikirana neza ngo bamenya icyatumye uyu musore yiyahura kandi yari wenyine muri Geregeza mu gihe byari bizwiko afunzwe kubera gutuka umubyeyi icyaha yashoboraga no kubabarirwa.

Howwe.biz yandikirwa muri Uganda yo yavuze ko atari ubwa mbere kuri iyi Station ya Poice i Ibanda iherereye m’uburengerazuba bwa Uganda hapfiriye umuntu kuko no ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka nabwo uwitwa Alex Mugisha wari umumotari yiyahuye nyuma yo gushinjwa na mukuru we ko yamwibye moto.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’ inzu 11 zitangaje kurusha izindi harimo ikoze nk’ urukweto...

Ikinyamakuru Afuricaranking gikora intonde z’ ibintu bitandukanye cyakoze...
19 August 2017 Yasuwe: 4301 0

Bobbi ngo yiteguye no kuba yapfa ariko agaca agahigo ko kugira amatako...

Umukobwa witwa Bobbi-Jo-Westley ufite imyaka 42 ukomoka mu gihugu cya...
19 August 2017 Yasuwe: 3194 0

Nyuma yo gutera ivi akamwambika impeta y’urukundo,ku myaka 25 umusore wo...

Onoriode Samuel umusore w’imyaka 25 y’amavuko yakoze ubukwe n’umukobwa...
18 August 2017 Yasuwe: 4613 1

Dore inyubako eshanu ndende kurusha izindi muri Afurika

Mu gihe myaka yo hambere hirya no hino muri Afurika abaturage wasanga...
18 August 2017 Yasuwe: 2543 1

Umugabo yifuje ko napfa bazamushyingura mu icupa ry’inzoga none byabaye...

Nyuma yo gusaba umuryango we ko napfa azashingurwa mu isanduku iteye...
18 August 2017 Yasuwe: 8106 1

Kigali:Umunyeshuli yaciye Ipantalo y’Ishuli agamije guhimana n’umuyobozi...

Umunyeshuri wiga mu mashuri y’isumbuye mu mujyi wa Kigali yahisemo...
18 August 2017 Yasuwe: 5604 2